Gicumbi: Umukobwa yahanutse ku mukingo ahita apfa birakekwa ko yarategereje kureba Tour du Rwanda 2023

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Ahagana saa tanu zo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 25 Gashyantare 2023, Mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Miyove, nibwo Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 28, wari uhagaze ku muhanda ari kumwe n’abandi baturage yahanutse ku mukingo bimuviramo gupfa.

Bamwe mu baturage bari aho byabereye babwiye Igicumbi News ko ko uyu mukobwa yari yaje aje kureba abasiganwa ku magare bavaga mu Karere ka Rubavu berekeza mu Karere ka Gicumbi, mu mujyi wa Byumba, aho byari biteganyijwe ko ariho haza gusorezwa urwo rugendo, ngo yikubise hasi mu gihe yarahagaze ku mukingo ari kumwe n’abandi bari bategereje ko amagare aca mu murenge wa Miyove.




Ariko ikiganiro Igicumbi News yagiranye n’umuyobozi wa Karere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko urupfu rw’uyu mukobwa rwafatwa nk’impanuka isanzwe yabaye kuko amagare atari yakageze mu Karere ka Gicumbi ngo hemezwe ko ariyo ntandaro y’urupfu rwe.

Ati: “Ejo mu ma saa tanu mu Murenge wa Miyove, mu Kagari ka Miyove, ahanzwi nko ku Murehe niho habereye impanuka, ariko twayise iy’urupfu rutunguranye nubwo ku muhanda hari abantu benshi bari bategereje kureba isiganwa ariko amagare yari akiri kure ataragera no mu gace kacu ubwo rero twabonye ari urupfu rutunguranye. Gusa ari mu kigero cy’imyaka 28 yahanutse ku mukingo ahita yitaba Imana. Rero tukumva kubihuza n’amagare bitaba aribyo kuko n’amagare ntiyari yakaje bari bakiri muri za Gakenke kandi yahageze mu ma saa saba impanuka yabaye saa tanu. Niyo mpamvu twabifashe nk’impanuka nitubihuze na Tour du Rwanda”.




Mayor Nzabonimpa yakomeje abwira Igicumbi News ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa kubitaro bya Byumba ngo ukorerwe isuzuma.

Kanda hasi ukurikire uko Mayor abisobanura:

Ati: “Inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’aKarere bahise batabara umurambo ujyanwa ku bitaro bya Byumba hatangizwa iperereza ku cyaba cyamwishe”.

Ubuyobozi bw’aKarere ka Gicumbi bwihanganishije umuryango wabuze uwabo, umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, yibutsa abaturage ko bakwiye kujya bitwararika mu gihe bari k’urugendo kugirango ubuzima bwabo butajya mu kaga.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: