Gatsibo: Abagizibanabi bateye kuri sitasiyo ya Lisansi barahiba basiga batemye umusekirite mu mutwe

Ahagana saa saba  z’igitondo zo kuri uyu wa Gatanu  Tariki ya 23 Gashyantare 2023, nibwo abajura bagiye kwiba kuri sitasiyo ya Lisansi biba ibihumbi magana abiri y’u Rwanda n’amagare abiri basiga batemye mu mutwe umusekirite wa High Sec waharindaga.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngarama, Niyonziza Felecien, yavuze ko koko ibi bisambo byateye kuri Sitasiyo. Hakomeje gukorwa iperereza.



Ati: “Mu gihe cya saa saba na mirongo ine z’ijoro nibwo irondo ryaduhuruje rivuga ko kuri sitasiyo hatewe n’ibisambo, ariko inzego zose zirahurura dusanga umusekerite wa kompanyi ya High Sec bamutemye mu mutwe bamukomerekeje ndetse no kukiganza. Hanyuma ariko kubera ko kandi yari arikumwe n’umukobwa wari ufite amafaranga, batwaye ibihumbi magana abiri hamwe n’amagare abiri, gusa inzego z’umutekano zahise zihagera natwe twese turahagera rero biracyari mu iperereza kandi n’uwakomeretse yagiye kwa muganga”.

Amakuru Igicumbi News yamenye nuko uwakomeretse yahise ajya kubitaro bya Ngarama kugirango yitabweho n’abaganga.



Gitifu Felecien yibukije abaturage kwita ku mutekano wabo kugirango harwanywe ubugizi bwa nabi.

Ati: “Icyo dusaba abaturage nubwo babikora ni gukora irondo kuko nibyo byabaye irondo ririmo gukora kuko ryahise rihagera. Burya irondo risanzwe ntiriguma hamwe rigenda hose rero abaturage ni bafatanye naryo”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ngarama bwasabye ibigo  bikomeye gukoresha abarinzi bafite ibikoresho bishoboye mu gucunga umutekano aho kugirango hashakwe abacungisha umutekano inkoni nkuko byagenze aho habaye ubujura 



Emmanuel Niyonizera Moustapha/ Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: