Gicumbi: Umukerecuru w’imyaka 86 yishwe, harakekwa uwo abereye muka se

Inzego z’Ubugenzacyaha zirakora iperereza ku mfu z’abantu babiri bapfuye mu ijoro ryo ku wa 29-30 Ukwakira 2019, umwe mu bapfuye ni uwo mu Murenge wa Nyamiyaga ni umugore bikekwa ko yishwe n’uwo yari abereye muka se, undi ni umugabo wo mu Murenge wa Kageyo bikekwa ko yiyahuye.

Nyiraromba Anastasie w’imyaka 86, ni uwo mu Mudugudu wa Rwingwe, Akagari ka Ruziba, mu Murenge wa Nyamiyaga bamusanze yapfuye, hakaba hakekwa cyane ko yaba yishwe n’uwo abereye muka se.

Abaturage bo muri uyu Murenge wa Nyamiyaga bavuga ko byaba ari amakimbirane, kuko babanaga mu nzu n’uwo bikekwa ko yamwishe.

Ngendahimana utuye muri uyu Murenge yabwiye Umuseke ko kuva ejo atigeze yumva hari umuntu utaka cyangwa aburana n’undi, gusa ngo kuba uriya mukecuru basanze yapfuye kandi hari uwo babanaga mu nzu, ngo nibyo bagendeyeho bakeka ko  yishwe kubera ‘amakimbirane’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Bayingana JMV yemereye Umuseke ko uriya mukecuru yishwe, ariko ko nta byinshi afite yavuga kubera ko ari mu nama.

Yagize ati: “Ubu bwicanyi bwabayeho, birakekwa ko yishwe, kuko twebwe ntwabo turi Abashinjacyaha.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Rugigana yatangarije Umuseke ko umurambo w’uriya mukecuru washyikirijwe Ibitaro bya Byumba, naho ukekwaho ubwicanyi ari kuri Police, station ya Byumba.

Cip Rugigana Alex ati: ”Ukekwaho ubwicanyi yitwa Ruribikiye Kajisho, afite imyaka 33, ubu ari kuri Police, station ya Byumba,  iperereza riracyakorwa ngo hamenyekane  “icyo yamuhoye” n’uko yapfuye, ibisubizo birambuye turabikura kwa muganga, gusa  babanaga mu nzu.”

Uvuganeza Pierre atuye mu Mudugudu wa Nyaruvumu, Akagari ka Gihembe, Umurenge wa Kageyo, yari afite imyaka 65 yibanaga wenyine mu nzu, amakuru avuga ko yari amaze igihe kinini afite uburwayi.

Twagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Uwera Viviane avuga ko urupfu rwa  Uvuganeza rwabayeho.

Ati :  “Tukimara kubimenya twabwiye inzego zibishinzwe, Police. Twamenye ko yari yararwaye mu mavi, ntabwo tuzi neza igihe yari amaze arwaye.”

Umuvugizi wa Police mu Majyaruguru, CIP Alex Rugigana yabwiye Umuseke ati: “Umusaza witwa Urayeneza Pierre birakekwa ko yiyahuye akoresheje ibinini by’imbeba, yibanaga mu nzu, yari amaze imyaka itanu arwaye.”

Source:Umuseke