Gatsibo: Imodoka itwara abagenzi yagonze abantu babiri bahita bapfa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu Tariki 11 Ukuboza 2023, Mu murenge wa Ngarama, Mu karere ka Gatsibo, hafi na Sitasiyo ya Lisansi haberereye impanuka ikomeye yakozwe n’imodoka ya Coaster (Kwasiteri) ifite plaque RE 591B yavaga Gicumbi yerekeza Nyagatare igonga moto n’amagare ubundi yica abantu babiri.

Igicumbi News ikimara kumenya iby’iyi nkuru yavuganye n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba,  Superintendent of Police Hamudun Twizeyimana yemeza aya makuru.

Agira ati: “Impanuka yabereye ahantu mu ikorosi aho iriya kwasiteri yavaga nka Gicumbi yerekeza Nyagatare igeze muri iryo korosi isa nk’isatira uruhande rw’umumotari bari bagiye kubisikana iramugonga , uwo mumotari yari ahetse umusaza n’umuhungu we w’imyaka 10 umumotari ahita yitaba Imana, muri uko kugonga umumotari umushoferi yananiwe kuringaniza umuvuduko agonga abandi banyegare bane bari bari mu cyerekezo cye bavaga muri Gicumbi. Muri abo bane yagonze umwe yakomeretse bikomeye bamujyana kwa muganga agezeyo nawe yitaba Imana. Kugeza ubu abitabye Imana Ni babiri n’umumotari n’uwo warutwaye igare abandi bakomeretse byoroheje bitaweho n’abaganga b’ibitaro bya Ngarama basubira mu rugo umushoferi akaba afungiwe kuri polisi ya Ngarama”.




Umunyamakuru wa Igicumbi News amubajije niba uwo mushoferi ntakibazo yari afite umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburasirazuba yavuze ko Polisi ikimara kubimenyeshwa bahise bihutira kujya aho impanuka yabereye kugira ngo barebe icyaba cyayiteye aho babanjije gupima umushoferi ngo barebe ko yaba yanyoye ibisindisha ariko bagasanga atigeze anywa ahubwo aruko umushoferi atabashije kugendera mu ruhande rwe yakagombye kuba agenderamo akajya mu mukono utaruwe Ari nabyo byaje kuba intandaro y’iyo mpanuka.

Mu butumwa SP Hamdun yatanze  yavuze ko umutekano wo mu muhanda ugomba kubahirizwa kubera ko umuhanda ukoreshwa n’ibyiciro bitandukanye birimo abagenda n’amaguru ndetse n’abagenda n’ibinyabiziga nk’amagare, moto n’imodoka muri rusange ndetse bakubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’umuhanda by’umwihariko ibimenyetso biri ku muhanda kugira ngo babashe kugera iyo bajya amahoro.




Evariste NSENGIMANA/ Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: