Gicumbi: Umugabo yishyize mu mugozi kubera ko umugore we yamutaye

Uwagerageje kwiyahura yakoresheje umugozi umeze nk'uyu w'umutuku(Photo:Courtesy)

Ahagana saa tatu zo mu ijoro ryo ku wa mbere Tariki ya 21 Kanama 2023, nibwo Umugabo witwa Bunane Jean Claude wo mu Mudugudu wa Gikore, Akagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Mukarange, Akarere ka Gicumbi, uri mu kigero cy’imyaka 23 yashatse kwiyambura ubuzima yishyira mu mugozi ariko Imana ikinga akaboko, yari abitewe nuko umugore we witwa Iradukunda Denise w’imyaka 21 bari bafitanye umwana umwe yahukanye akamutwarira  ibyangombwa byose.

Umwe mu baturage uturanye n’uyu mugabo yabwiye Igicumbài News ko ababyeyi be bari mu barokoye ubuzima bwe kuko yari yamaze kwishyira mu mugozi.

Ati: “Uyu mugabo aturanye n’iwabo yashyamiranye n’umugore we maze umugore arahukana byari ku cyumweru nuko ajyana n’ibyangombwa by’umugabo we Rero mu ma saa tatu nibwo yashatse kwiyahura ariko iwabo kuko bari bamenye ikibazo kare bakomeje ku mukurikiranira hafi, ubwo yari amaze kwimanika mu mugozi nibwo iwabo bahageze maze baratabaza birangira atageze kuri uwo mugambi.”



Nzavugankize Jean De Dieu, umukuru w’Umudugudu wa Gikore, Mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News, yavuze ko uyu mugabo yashatse kwiyambura ubuzima koko akoresheje umugozi yakuye ku gatebo basoromeramo icyayi.

Ati: “Uwo mugabo koko yashatse kwiyahura ariko iwabo barahagoboka, yari yahoze asezeraho ababyeyi ababwira ko akurikira mushiki we wari umaze igihe apfuye. Ubwo yari atashye saa saa tatu agasanga umugore we yagiye yahise ajya ahari hari kubera umupira nuko atashye n’ijoro nibwo yagiye afata umugozi uba uri ku gisero basoromeramo icyayi(agatebo), kuko nawo ukomeye wakwica umuntu hanyuma ababyeyi be kubera ko bari bakomeje kumukurikirana basanga agiye kwiyahura niko kumuhamagara baramutesha gusa kuba barashakanye bakiri bato biri mubyahungabanyije uyu musore.”

Mudugudu yakomeje avuga ko nubwo bumutesheje kwiyambura ubuzima yahise agira umujinya maze afata ibiti agereka ku rugi kugirango agaragaze umujinya maze ababyeyi barahuruza baramufata gitifu ababwira ko ararana n’irondo maze akaganirizwa ndetse Igicumbi News ikaba yamenye ko ubu arimo kongera kugaruka mu buzima busanzwe.



Amakuru agera kuri Igicumbi News avuga ko uyu mugore yahoraga ahatira umugabo we kwimukira mu gihugu cya Uganda ariko umugabo ntabyemere bikavugwa ko uyu mugore ashobora kuba yamaze kwerekeza muri icyi gihugu atabibwiye umugabo.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwibukije abaturage kujya birinda ikintu cyatuma hashobora kubaho ibibazo mu muryango kuko ntaho byaba biganisha mu iterambere ry’umuryango ndetse buvuga ko uyu mugabo yafashijwe kubona icyangombwa cyo kuba agenderaho kuko ari kimwe mu byatumye yiyahura.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: