Gicumbi: Inka yari yibwe umukecuru yafashwe

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Mu ijoro ryo ku wa kane rishyira ku wa gatanu mu Mudugudu wa Kirara, akagari ka Rebero, Umurenge wa Muko, Akarere ka Gicumbi, umukecuru witwa Mukagatare Xaverine yibwe Inka n’abajura bataramenyekana aho bamuteye iwe mu rugo maze bakamukingirana bagasohora Inka mu kiraro.

Ubuyobozi bwaje gukora Iperereza inka bayisanga mu karere ka Gatsibo ijyanywe n’abajura bataramenyekana, iperereza rirakomeje kugira ngo abihishe inyuma y’ubu bujura bashyikirizwe inzego zibifite mu nshingano kugirango zibakurikirane.

Umwe mu baturage waganiriye na Igicumbi News yavuze uko byagenze. Agira ati: “Ku wa gatanu abajura bagiye kumwiba bagezeyo baramukingirana batwara Inka aho abyukiye agiye gukingura asanga bamukingiranye avuza induru mu idirishya nibwo abaturanyi bahuruye nuko barashakisha bakurikira inzira yanyuzemo  inka bayisanze mu kiraro cy’umucuruzi mu karere ka Gatsibo aho bita I Rumuri barayigarura ariko uwo muntu yahise atoroka arabura”.



Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Kalisa Claudien nawe yemereye Igicumbi News ko iyi nka yari yibwe ariko baje gufatanya n’ubuyobozi bwo mu karere ka Gatsibo kugira ngo ifatwe.

Ati: ” Ejo bundi umukecuru yarabyutse asanga inka yagiye tuvugana n’abaturage ko bagomba kuyikurikirana bakurikira aho ibinono byayo byanyuze hari ikime imvura yari yaguye baragenda bayisanga ahantu muri Gatsibo twagiyeyo navuganye n’ubuyobozi bw’Umurenge kuko twayifatiye iwabo dufatanya kugira ngo rero igaruke yaragarutse ariko barayikurikiranye bayisanga aho iri mu zindi mu bari bayibye”.

Amakuru Igicumbi News yamenye nuko uyu mukecuru yari yibwe Inka gusa, abakekwaho kuyitwara bakaba bakomeje gushakishwa.



Evariste NSENGIMANA/ Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: