Gicumbi: Abajura bitwaje ibyuma n’ibisongo bateye ikigo bakomeretsa abazamu bikomeye

Abagizi ba nabi bitwaje ibyuma n’ibisongo baraye bateye ikigo gicukurwamo amabuye y’agaciro ya walfarm basiga bakomerekeje bikomeye abazamu babiri baharindaga, umwe atabwa muri yombi undi aratoroka. Kuri ubu aba bazamu bakaba bahise bajyanwa kwa muganga.

Ibi byabaye ahagana saa saba za mu gitondo cyo kuri kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Gicurasi 2023, bibera mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Gashirira, umurenge wa Ruvune, Akarere ka Gicumbi, ahakorera iki kigo gicukura amabuye y’agaciro.

Umukuru w’umudugudu wa Rugerero, uri aho byabereye, mu kiganiro amaze kugirana n’umunyamakuru wa Igicumbi News,  avuze ko abazamu bakomerekejwe cyane ku mutwe.

Ati: “Bagiye kuhiba barwana na bo hanyuma barabarwanya umwe baramufata ariko undi aramucika gusa abo bazamu twabajyanye kwa muganga kuko babakomerekeje mu mutwe, ku gahanga ndetse no ku minywa.”

Mudugudu yavuze ko kuza kuhatera bashakaga kuhiba ibikoresho biri mu kigo kugirango bajye kubigurisha kuko bari bafite amakuru y’aho yose dore ko bari bamaze iminsi bahakora akazi ko kubumba amatafari. Aba bazamu barwariye ku kigo nderabuzima cya Bwisige.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: