Gicumbi: Umugore yangije imyanya y’ibanga y’umugabo we

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 07 Gicurasi 2023, ahagana saa mbili n’igice z’ijoro nibwo umugore bakunda kwita Nyiranzage yarwanye n’umugabo we witwa Haragirimana Robert w’imyaka 39 amukatisha ikintu (atasobanuye), kirangije kimwangiza udusabo tw’intanga ibyamuviriyemo kujyanwa mu bitaro. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Bukamba, mu Kagari ka Ngondore, mu Murenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango babwiye Igicumbi News ko iyo mirwano yatewe n’amafaranga umugore yari yahawe na Leta isanzwe igenera ababyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka ibiri kugirango bayifashishe mu kwirinda imirire mibi n’ingwingira. Umugabo yatashye abwira umugore we ngo amuheho ayo gutura ikimina arayimwa ngo baheraho bagundagurana birangira umugore amukomerekeje ku udusabo tw’intanga.




Igicumbi News yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste, yemera ko abagize uyu muryango barwanye habaho gukomeretsanya. Umugabo ngo akomereka mu myanya y’ibanga ariko yirinda kwemeza ko umugore yaba yamukuruye ubugabo cyangwa hari icyo yamukatishije nkuko bamwe mu baturanyi babo bahise batabara barimo kubivuga.

Yagize ati: “Uyu mugabo witwa Haragirimana Robert w’imyaka 39, yaratashye saa mbili n’igice asanga umugore we arimo gucyaha umwana. Hanyuma baheraho batongana kubera ko hari amafaranga y’ikimina batari batanze bararanyije bituma bayatonganira biba ngombwa ko barwana habaho gukomeretsanya hagati ya bo. Gusa umugabo niwe wakomeretse nubwo bitari grave(bidakomeye). Ubwo rero ibyo bavuga ko yaba yaramukuruye ubugabo ni ibivugwa ariko we nyirubwite avuga ko bitabayeho. Ubwo rero umugabo ari kwa muganga kandi arwajwe n’umugore we ku bitaro bya Byumba ari koroherwa kuko nanjye navuganye nawe”.




Ubuyobozi bw’umurenge wa Byumba bwavuze ko nabwo butegereje ibizava muri raporo y’isuzuma  ryakozwe na muganga kugirango hamenyekane koko  niba umugabo baramwangije imyanya y’ibanga. Bugakomeza buvuga ko butegereje niba uyu mugabo nakira azahita atanga ikirego mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), dore ko uyu mugore atigeze afungwa.

Ngezahumuremyi Theoneste, yibukije abaturage kujya birinda amakimbirane kuko ntakiza aganishaho ahubwo bagashaka uko babana neza mu muryango.

Ati: “Ubutumwa duha abaturage ni ukwirinda intonganya. Urumva kuvuga ngo abantu batonganye baranarwana ni ukubyirinda kandi no mu rugo bakirinda ibyatuma habaho amakimbirane ashobora gutuma abantu barwana”.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: