Abaturage bagiye gushyingura Isanduku irimo nyakwigendera yanga kujya mu mva ikajya yitera hejuru ikabaranguka

Kuri iki cyumweru Tariki ya 11 Gashyantare 2024 ahagana saa yine za mu gitondo, mu karere ka Kalomo mu gihugu cya Zambia nibwo abaturage bagiye gushyingura Umusore witwa Carlec Muleya w’imyaka 30 isanduku yari arimo bajya bayitereka mu mva ikivanamo igasubira hejuru.

Amashusho dukesha Voice of Kalomo Community Radio yacishije imbonankubone(Live) birimo kuba k’urubuga rwa Facebook, agaragaza abaturage barwana n’isanduku nyakwigendera yari arimo bajya kuyifata ikibarangura. bakongera kuyifata bayururutsa mu mva ikitera hejuru.

Polisi ikimara kubimenya yahise itabara igeze ku irimbi abaturage bayibwira ko Se w’uyu musore witwa Rodwell Muleya w’imyaka 54 ariwe wagize uruhare mu kwica umuhungu we aho bari batangiye kumwihindukana nawe bashaka kumwica ubundi Polisi ikamuhungishanya n’abandi bo mu muryango we.



Abaturage bahise barya karungu barabakurikira bikorera isanduku baza ku cyicaro cya Polisi ariko abapolisi benshi babakumiriye ntibabasha kwambuka ikiraro Cy’umugezi wa Kalomo gituranye n’ibiro bya Polisi.

Abaturage bahise basabura inyuma bagera ahantu Hari igaraje barangije bamenagura imodoka bahasanze  yo mu bwoko bwa Toyota Raum, yari yaje gukoreshwa. Polisi ivuga ko hataramenyekana nyirayo ariko bikekwa ko ari iyo mu muryango wa Nyakwigendera.

Abaturage bari bafite umujinya basubiranye isanduku mu cyaro barangije banashyingura Nykwigendera noneho isanduku yemera kujya mu mva. 



Polisi yo mu karere ka Kalomo yavuze ko yatangije iperereza kugirango imenye icyaba cyabiteye ariko ivuga ko mu icukumbura ryibanze basanze nyakwigendera yarapfuye kuwa Gatatu w’icyumweru gishize Tariki ya 07 Gashyantare 2024, ariwe n’imbwa yo mu rugo rwabo arangije ajya kwivuriza ku bitaro bya Muntanga bamutera inshinge zimukingira indwara zikomoka ku mbwa.

Polisi ikomeza ivuga ko yatashye bukeye Tariki ya 08 Gashyantare 2024 asubira kwa muganga yumva atameze neza bamupimye basanga afite isukari nyinshi ndetse n’umuvuduko w’amaraso arinabyo byamwishe Tariki ya 09 Gashyantare 2024.

Bamwe mu baturage ntibemeranywa nibyo Polisi ivuga ahubwo bo bagakomeza gushimangira ko nyakwigendera yarozwe na se amuterereje imbwa nubwo badasobanura icyo bapfaga.

Polisi yakomeje gufunga uyu mugabo mu buryo bwo kumucumbikira kuko abaturage barimo kuvuga ko nagaruka mu rugo nawe bazamwica agakurikira umuhungu we.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: