APR FC yatsinze Gaadiidka yo muri Somalia

Ikipe ya APR FC  kuri uyu wa kane nibwo yakinnye umukino wo kwishyura mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo  CAF Champions League aho kuri stade yitiriwe Pele iy’ikipe z’ingabo z’Igihugu ibashije gutera intambwe ikomeye yo gukomeza mu kindi cy’icyiciro nyuma gutsinda ikipe ya Gaadiidka yo muri Somalia ibitego 2-0. 

Ni umukino watangiye amakipe yombi asatirana mu buryo bukomeye gusa ikipe ya APR FC yari imbere y’abafana bayo igakora ibishoboka byose kugirango ibone izamu ariko birananira ibyatumye igice cya mbere kirangira ikipe zombi zinganya ubusa ku busa.




Igice cya Kabiri cyatangiye APR FC yinyaye mu isunzu dore ko yaje kubonamo ibitego bibiri birimo igitego cya Apam Bemol Assongwe ndetse na Mugisha Gilbert, umukino waje kurangira ntagihindutse. Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Mu cyiciro gikurikiyeho APR FC izakina na Pyramids yo mu Misiri umukino ubanza uzabera i Kigali kuri Kigali Pele Stadium.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: