Apr FC yatsikiye kuri AS Kigali

Shampiyona yari yasubukuwe hakinwa umunsi wa 16, umukino wari witezwe na benshi ni uwo APR FC yari yakiriyemo AS Kigali.

Umutoza Adil utari ufite abakinnyi bagera kuri batatu basanzwe babanza mu kibuga ari bo; Lague na Bukuru batemerewe gukina uyu munsi na Sefu ufite imvune, byatumye akora impinduka Ishimwe Anicet, Buteera Andrew na Nizeyimana Djuma baza mu ikipe ya mbere.

AS Kigali isanzwe ikoresha abanyamahanga, umutoza Eric Nshimiyimana yari yahisemo kubicaza maze muri 11 abanzamo abanyarwanda gusa. Yari yahaye umwanya Kayitaba Jean Bosco na Ndekwe Felix bavuye muri Gasogi United.

Mu minota ya mbere y’umukino amakipe yageragezaga guhererekanya ariko ntagire amahirwe afatika abona.
Ku munota 34, APR FC iba yafunguye amazamu ku mupira ukomeye Djuma yateye mu izamu ariko usanga Michel Rusheshangoga yari ahagaze mu izamu awukuramo.

Nyuma y’umunota umwe gusa, Manzi Thierry yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu usanga Omborenga ahagaze neza ahita atera n’umutwe ariko Bakame ahita awukuramo.
APR FC yarimo isatira cyane muri iyi minota, yongeye kubona amahirwe ku munota wa 38 ubwo Djuma yacikaga ubwugarizi bwa AS Kigali ariko umunyezamu Bakame akamubera ibamba. Igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Ku munota wa 49, APR FC yabonye andi mahirwe ku mupira Manzi Thierry yacomekeye Danny ariko ateye uca hanze gato y’izamu.

AS Kigali yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 51, ubwo Umunyezamu Rwabugiri yasohokaga nabi maze Kayitaba Jean Bosco akamuroba ariko yatera mu izamu Mutsinzi Ange agahita awukuramo.

Ku munota wa 63 amakipe yombi yakoze impinduka, AS Kigali, Nova Bayama yahaye umwanya Kalisa Rachid, ku ruhande rwa APR FC, Djuma na Anicet bavuyemo hinjiramo Buregeya Prince na Nshuti Innocent.

Ku munota wa 78 APR FC yakoze impinduka za nyuma havamo Niyomugabo Claude hinjiramo Ishimwe Kevin.

APR FC yakomeje gusatira cyane ishaka igitego, AS Kigali yari yitsinze ku munota wa 80 kuri koruneri yari itewe na Kevin ariko Bakame aba maso.
Kuri uyu munota kandi AS Kigali yakoze impinduka havamo Tity, hinjiramo Rick Maetel.

Amakipe yombi yakomeje kureba uburyo yabona igitego ariko umukino urangira ari 0-0.

Mu y’indi mikino yabaye uyu munsi, Mukura Victory Sports yatsindiye Espoir FC i Rusizi 2-1, Bugesera FC itsinda Heroes FC 1-0, Kiyovu Sports inganyiriza na Etincelles ku Mumena. Indi mikino y’umunsi wa 16 izaba ejo.

@igicumbinews.co.rw