AMAFOTO: Amavubi yasezerewe muri CHAN 2020

Mu mukino wa ¼ waberaga kuri Stade Limbe, urangiye ikipe y’igihugu ya Guinea “Syli Nationale” itsinze Amavubi y’u Rwanda igitego 1-0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ntiyabashije gukabya inzozi zo kugera muri 1/2 mu marushanwa ya CHAN ari kubera muri Cameroun, nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 na Guinea

Mu rwambariro mbere y’umukino

Abakinnyi b’Amavubi bishyushya…

Mu minota itanu ya mbere y’umukino, ikipe ya Guinea yayihariye ndetse banatera imipira ibiri mu izamu irimo na Coup-Franc, ariko umunyezamu Kwizera Olivier ayikuramo neza

Ku munota wa cyenda w’umukino, nyuma yo guhererekanya neza hagati ya Imanishimwe Emmanuel na Muhadjili, Imanishimwe yahinduye umupira Tuyisenge Jacques awuteye n’umutwe uca hejuru y’izamu.

Tuyisenge Jacques yakiniwe nabi ahita ava mu kibuga hakiri kare
Tuyisenge Jacques yakiniwe nabi ahita ava mu kibuga hakiri kare

Nyuma y’umunota umwe gusa Jacques Tuyisenge Jacques yaje gukorerwa ikosa n’umukinnyi wo hagati wa Guinea witwa Kante, aza kuvunika mu ivi byatumye ahita anasimbuzwa hinjira Sugira Ernest, naho Morey Kante ahita ahabwa ikarita itukura.

Ku munota wa 21 w’umukino, Niyonzima Olivier Sefu yakoreye ikosa ku mukinnyi wa Guinea, ahita ikarita y’umuhondo, Guinea nayo ihabwa Coup-Franc ariko bayiteye ica hejuru y’izamu.

Ku munota wa 27 w’umukino, kuri koruneri yari itewe na Hakzimana Muhadjili, Ernest Sugira yagonganye n’umunyezamu wa Guinea bose baragwa, maze Sugira ahita ahabwa ikarita y’umuhondo.

Ku munota wa 34 w’umukino, Kalisa Rachid wavgiye avunika muri buri mukino Amavubi yakinnye, yaje kongera kubabara ava mu kibuga, asimburwa na Twizerimana Martin Fabrice usanzwe akinira ikipe ya Police Fc.

Nyuma yo gukina iminota 45, umusifuzi yongeyeho iminota itatu, nayo iza kurangira nta kipe n’imwe ibashije kunyeganyeza inshundura, n’ubwo muri rusange Guinea yakinaga ari abakinnyi 10 gusa yabonye amahirwe menshi yo gutsinda kurusha Amavubi.

Igice cya kabiri kigitangira, Amavubi yatangiye asatira, Nshuti Dominique Savio ahindura umupira mu rubuga rw’amahina, Muhadjili awuhusha kabiri, Sugira Ernest awuteye ukubita igiti cy’izamu uhita ujya hanze.

Ku munota wa 54 w’umukino, rutahizamu wa Guinea yasigaranye n’umunyezamu Kwizera Olivier, agiye gutera umupira arawuhusha umukinnyi wa Guinea aragwa, Kwizera Olivier ahabwa ikarita y’umuhondo ariko nyuma yo kwifashisha amashusho umusfuzi ahita aha Kwizera Olivier ikarita itukura.

Byahise biba ngombwa ko rutahizamu Byiringiro Lague avanwa mu kibuga, ahita asimburwa na Kimenyi Yves, yaje guhita aterwa Coup-Franc na Morlaye Sylla, ariko ntiyabasha kuwugarura Guinea iba iyoboye umukino n’igitego 1-0.

Kimenyi Yves ntiyabashije kugarura Coup-Franc ya Sylla

Kimenyi Yves ntiyabashije kugarura Coup-Franc ya Sylla

Abakinnyi babanje mu kibuga

Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Emery Bayisenge, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier, Kalisa Rachid, Hakizimana Muhadjiri, Tuyisenge Jacques, Nshuti Dominique Savio na Byiringiro Lague.

@igicumbinews.co.rw