(Yavuguruwe)Abantu 25 baregwa gukorana n’umitwe w’iterabwoba RNC mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda bagejejwe imbere y’Urukiko

Abantu 25 baregwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bagejejwe imbere y’Urukiko rwa gisirikare ruri i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.
Aba bantu ni itsinda ryiganjemo urubyiruko ryageze imbere y’urukiko ku nshuro ya mbere haburanwa ku ifungwa n’ifungurwa.

Ahagana saa tanu n’iminota 30 nibwo bose bageze mu rukiko bacunzwe n’Ishami rishinzwe imyitwarire mu gisirikare cy’u Rwanda, Military Police.
Abaregwa uko ari 25 barimo Rtd Maj Habib Mudathiru uheruka gufatirwa muri RDC, undi musirikare urimo ni Lt Nsanzimana Patrick.

Mu gusoma imyirondoro yabo mu rukiko bavuze ko harimo Abarundi, Abanya-Uganda n’Abanyarwanda.
Mu Banyarwanda higanjemo abakomoka mu karere ka Gisagara.

Bivugwa ko aba ari bamwe mu bafashwe mu mirwano iheruka kubera muri Kivu y’Amajyepfo muri Congo Kinshasa.

Muri aba baregwa umuto afite imyaka 18 naho umukuru ni Habib Mudasiru w’imyaka 54 nk’uko umunyamakuru wa BBC uri mu rukiko abivuga.

Bose barezwe ibyaha bine; kwinjira mu mitwe y’abagizi ba nabi, ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi, umubano n’ibindi bihugu ugamije gushoza intambara mu gihugu. Barezwe kandi icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Habib Mudasiru yahoze mu gisirikare cy’u Rwanda ku ipeti rya Majoro, mu kwa gatandatu ifoto yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga imugaragaraza yarasiwe mu mirwano.

Icyo gihe bivugwa ko ari ingabo za Congo zarwanaga n’imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyepfo.
Byavuzwe ko uyu yafashwe akoherezwa mu Rwanda nyuma yo gukomerekera mu mirwano.

Abaregwa bose baje kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rwa gisirikare, gusa nta numwe ufite umwunganiye.

Bemeye bose ko baburana batunganiwe, bemeje ko ibihugu by’amahanga byabafashaga ari u Burundi na Uganda.
Aba baregwa kuba mu mutwe w’ingabo w’ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera mu mahanga.

Basubiza ku cyaha ‘cy’umubano n’ibindi bihugu ugamije gushoza intambara mu gihugu’ bavuze ko Uganda yabafashije kugera ku mupaka w’u Burundi baciye muri Tanzania.

Ko ubutegetsi bw’u Burundi bwabacumbikiye, bukabaha imbunda n’amasasu mbere yo kubajyana ku mupaka wa Congo.

Imyirondoro y’abo muri RNC baregwa muri uru rubanza

Rtd Major Mudasiru Habib atuye i Kanombe yavukiye muri Uganda ahitwa Mbarara. 2. Lt. Nsanzimana Patrick yavukiye mu Karere ka Gisagara atuye i Burundi.
3.Gakwerere Joseph yavutse muri 2001, atuye Uganda. 4.Habyarimana Jean Bosco yavutse mu 1979 atuye i Burundi. 5.Ngendakumana Vedaste yavutse mu 1987 mu Karere ka Gisagara. 6. Minani Yohana atuye i Burundi ahitwa mu Kayanza, yavutse mu 1982 ni Umurundi. 7. Rugamba Hagenimana Viateur atuye mu Karere ka Gicumbi, yavutse mu 1992.
8.Mfitumukiza Assier atuye mu Karere ka Karongi yavutse mu 1990. 9. Twizerimana Patrick yavukiye mu Karere ka Kanyaruguru mu 1990. 10. Bihoyiki Diogène yavutse mu 1982 mu Karere ka Gisagara.
11.Haguma Claude ni uwo mu Karere ka Rubavu yavutse mu 1996. 12. Rugambwa Suraimani yavutse mu 1976 ni Umunya-Uganda yavukiye i Masaka. 13.Mbarushimana Ildephonse ni uwo mu Karere ka Gisagara, yavutse mu 1997. 14. Nsabimana Jean Marie ni Umurundi atuye mu Cibitoke yavutse mu 1991. 15. Yukamazina Leverien yavutse mu 1997 ni Umurundi w’i Muramvya.
16. Ndikurugendo Yisa yavutse mu 1989, ni Umurundi atuye i Bujumbura. 17. Habanabakize Innocent yavutse mu 1993 mu Karere ka Gisagara. 18. Rusigariye Ildephonse yavutse mu 1996 yavukiye mu Karere ka Gisagara. 19. Ndikumana Yisa. 20. Ngiruwera Shadrac yavutse mu 1996 mu Karere ka Gakenke.
21.Ndirahira Jean de Dieu ni Umurundi atuye mu Cibitoke yavutse mu 1987. 22. Desiderion Fred ni uwo muri Uganda yavutse mu 1996 ahitwa Rubenge, Butorogo muri Mubenge District. 23. Gashumba Andre yavukiye mu karere ka Nyagatare mu 1966. 24. Habarurema Jackson yavukiye mu Karere ka Nyagatare mu 1994. 25. Ndibanje Lambert atuye muri Tanzania, ahitwa Rukore, yavutse mu 1996 afite ubwenegihugu bwa Malawi, ni Umurundi.

 

Ikinyamakuru Igihe kivuga ko Amakuru yagiye ahurizwaho mu rukiko  n’abaregwa ni uko ku wa 19 Mata aribwo bahawe amabwiriza yo kwimukira muri Kivu y’Amajyaruguru yo iri hafi na Uganda aho ubufasha bwabo bwaturukaga.

Nsanzimana Patrick, Umunyarwanda wakoreraga mu Burundi, akaba yarize umuforomo. Ngo yinjiye muri P5 mu Ukuboza 2017, avanwa aho yabaga ajyanwa Gihosha, ari naho yavanywe na Maso na Rachid (umuhuzabikorwa [liaison officer] wa P5 i Bujumbura), agezeyo ahabwa kujya avura abasirikare ba P5, nyuma y’amahugurwa agirwa Lieutenant.

Avuga ko nyuma yo gufatwa na FARDC, bashyikirijwe Leta y’u Rwanda ku wa 18 Kamena 2019.

Mu bandi baregwa, Lubwana Suleiman ukomoka muri Uganda, we ngo P5 cyari igisirikare cya gatatu abayemo kuko yabanje muri NRA ya Uganda, yinjira muri RPA kugeza mu 1997 ubwo yasubizwaga iwabo kimwe n’abandi banyamahanga barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Ngo akigerayo ntiyigeze akoreshwa ikosi, ahubwo yahise ahabwa ipeti rya Kapiteni, anagirwa umwe mu bayobozi.
Uko umugambi wo kubinjiza mu Burundi wakozwe
Ababakuye ku mupaka wa Tanzania n’u Burundi barimo Colonel Ignace Sibomana, Chief J2 mu Burundi na Major Bertin, ushinzwe Iperereza ryo hanze mu Burundi.

Ku wa 20 Nyakanga 2017, ngo ni wo munsi Rtd Maj Habib na Capt Sibo Charles bafashijwe na Sunday Charles, Mateka usanzwe ari n’umuhungu wa General Mateka wo muri Uganda.
Ngo abagiye babacungiye umutekano kuva ku mupaka wa Tanzania cyangwa bava i Bujumbura bagera muri RDC, ngo harimo abitwa Maso, Soldat Cyuma, Renzaho na Kimweshi bo mu Burundi.
Ngo babagejeje i Bujumbura babaha icumbi muri Hotel Transit, ari naho hacumbikirwaga abantu benshi bajya muri RNC. Nyuma ngo Kayumba Nyamwasa yahamagaye Sibo Charles na Major Habib kuri Skype, ababwira ko mu mwanya babonana n’abayobozi ba Gisirikare mu Burundi, ati “Muvugane bikeya kuko ibyinshi twarabirangije.”
Ngo yababwiye ko bahabwa imbunda n’amasasu, inzira yo gucishamo amakurutu n’inzira yo gucishamo amakurutu y’Abanyarwanda bari i Burundi, n’inzira yo kunyuzamo abarwayi igihe badashoboye kuvurirwa mu nkambi aho.

Ni ko byagenze kuko Colonel Ignace Sibomana na Major Bertin bari kumwe na Colonel Nyamusaraba, Umunyamulenge uyobora umutwe witwara gisirikare wa Ngomino.
IKiganiro bagiranye ngo bemeranyije ko imyitozo ya P5 igizwe ahanini n’Abanyarwanda, bazajya bayikora biyitiye Ngomino ya Col Nyamusaraba, mu gihe bazaba babaye benshi bakazabona kujya mu nkambi yabo.
Nyuma y’icyumweru kimwe iyo nama ibaye ngo Colonel Sibomana na Maj Bertin, bahaye imodoka n’uburinzi igikundi cya Major Habib n’amakurutu bari kumwe, babageza kuri Tanganyika, bambukira mu bwato bagera muri RDC. Bagezeyo basanga baje kwakira n’abandi basanzweyo.

Mu gushyira mu bikorwa ibyo bemerewe, bagenda ngo bahawe SMG 13, LMG 3, MMG 1 n’ibikarito by’amasasu ya SMG 4, sheni z’amasasu ya NMG 3.
Umushinjacyaha yavuze ko nyuma yo gushinga P5, Kayumba yaje kugira Colonel Nyamusaraba umuyobozi w’ibikorwa byose, yungirizwa na Sibo Charles, Habib Mudathiru ashingwa ibikorwa n’imyitozo, Semahurungure ashingwa iperereza na Politiki, Richard ashingwa Ubutegetsi n’Ibikoresho, Olivier ashingwa imari.

Nyuma ngo Kayumba yahamagaye Habib kuri telefoni ikoresha icyogajuru, amusaba ko batekereza uko bahindura aho bakorera, ngo bave muri Kivu y’Amajyepfo bajye ku mupaka wa Uganda, kuko babonaga u Burundi butabaha inkunga bihagije, ariko ngo muri Uganda babonaga ishobora kuba nyinshi.

Muri uwo mugambi, mu mafaranga bakoresheje 12000 USD yoherejwe na Ben Rutabana kuri Western Union i Bujumbura, Richard ajya kuyabikuza. Muri Gicurasi uyu mwaka niho bimutse bageze Kalehe baza guhura n’umutwe wa MRCD iyoborwa na Gen Irategeka, bababwira ko ngo bo batangiye akazi muri Nyungwe.

Bamaze kuruhuka ngo bakomeje urugendo “rutabahiriye na gatoya” kuko bageze muri Gatoyi i Masisi, bahuye n’ibico byinshi bya FARDC, bararaswa, bamwe barafatwa abandi bishyikiriza Ingabo za Loni za Monusco.

Umushinjacyaha yavuze ko abashoboye kurokoka bagiye bamanika amaboko ku matariki atandukanye, kugeza ubwo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabashyikirije u Rwanda.

Yavuze ko abaregwa bashyikirijwe Urukiko rwa Gisirikare hashingiwe ku isobekerana n’urundi rubanza ruregwamo Pte Muhire Dieudonne na bagenzi be, urwo rubanza rukaba ruri mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare baregwa ibyaha bimwe kandi byakorewe mu gihe kimwe, kandi itegeko ryemera ko dosiye zishobora guhuzwa kugira ngo hatangwe ubutabera bunoze.

Umushinjacyaha yavuze ko mu baregwa harimo Abanyarwanda, Abarundi n’Abanya-Uganda, abanyamahanga bakaba bagejejwe imbere y’urukiko rwo mu Rwanda kuko itegeko riteganya ibyaha n’ibihano u rwanda rufite, rivuga ko icyaha kibangamiye inyungu z’u Rwanda gikorewe hanze y’ifasi y’igihugu cy’u Rwanda, ari icyaha gikomeye, cy’ubugome, kibangamiye u Rwanda cyangwa Abanyarwanda, ashobora gukurikiranwa nk’aho icyaha cyabereye ku butaka bw’u Rwanda.

Ibyo ngo byakozwe nk’uko u Rwanda rusaba ko abantu bafatiwe muri Uganda nabo banyuzwa imbere y’ubutabera, n’ubwo icyo cyifuzo cyemerwa gake.
Imikorere y’ibyaha
Umushinjacyaha yavuze ko Rtd Major Habib amaze guhura na Higiro i Kampala. yamugiriye inama ko yashaka uwitwa Rasta (Umunyarwanda uba Kampala), ko yamufasha akabona ibyangombwa by’impunzi, ko ari bwo yabona umutekano i Kampala. Ngo yarababonye ndetse ajyanwa mu Nkambi ya Arua.

Nyuma ngo Higiro yahaye ubutumwa Habib bwa Kayumba Nyamwasa, bumubwira ko “RNC nk’ishyaka, dufite uwo mutwe ariko dushaka no kubaka igisirikare kandi twabonye ibirindiro muri DRC.’’

Yamuhuje na Capt Bagumya Apollo, Ntwari muramu wa Kayumba Nyamwasa. Nyuma ngo uwitwa Sunday Charles yagiye kureba Habib anajyanye Sibo Charles wahoze ari Capt muri RDF, bamuhuza muri ya nkambi, bamubwira ngo bamukuye muri gereza bamwita Colonel wari umaze imyaka itandatu afungiwe muri Polisi ya Uganda, ahitwa Kireka.

Aho ngo bahanogereje umugambi, maze mu 2017 Sibo Charles na Habib batorotse inkambi bagera Mbarara, bahita bafashwa n’Urwego rw’Iperereza rwa Uganda ngo bagere i Burundi banyuze muri Tanzania, bafashijwe na Capt Johnson ukorera CMI, wabashyize mu modoka afite n’imbunda, bagera ku mupaka wa Tanzania banyuze Kikagati.
Ku mupaka ngo Johnson yabashakiye inyandiko mpimbano zabagejeje i Burundi. Kuri uwo mupaka ngo bakiriwe n’inzego zishinzwe iperereza rya gisirikare mu Burundi.

Umushinjacyaha yavuze ko Mudathiru yahoze muri RDF, aza gusezererwa, mu 2013 ajya muri Uganda. Muri icyo gihugu ngo yahamagawe na Maj Robert Higiro, amuha ubutumwa nawe ahawe na Kayumba Nyamwasa, ko bafite umutwe wa politiki wa RNC, ariko bashaka no gukora igisirikare cyawo, bityo we n’abandi basezerewe mu ngabo yashaka, bakwishyira hamwe.

Yasobanuye ko Kayumba wahoze muri RDF agatoroka ubutabera, ubu aba muri Afurika y’Epfo, ndetse mu 2011 inkiko za gisirikare zamukatiye adahari, gufungwa imyaka 24 ananyagwa amapeti ya gisirikare, amaze guhamwa no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, iterabwoba no guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Muri Afurika y’Epfo, ngo Kayumba na Maj Robert Higiro bashinze Rwanda National Congress (RNC), igamije kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda, ari nayo mpamvu barimo bashinga ishami rya gisirikare.

Kayumba ngo ubu ni nawe ukuriye imitwe yitwara gisirikare irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yiswe P5, igizwe na Amahoro People’s Congress, Force Democratiques Unifiées FDU -Inkingi; People’s Defence Imanzi, RNC, na PS Imberakuri.

Iburanisha ryaje gukomeza nyuma y’akaruhuko

Nyuma y’ikiruhuko cy’iminota 30, Umucamanza yabajije abaregwa niba biteguye kuburana.

Rtd Maj Habib Mudathiru yahise amanika ukuboko, abwira umucamanza ko kubera umwanya, atabashije kubona umwunganira mu mategeko, ariko umucamanza amubwira ko kuwuhabwa akabona umwunganira mu mategeko ari uburenganzira ahabwa n’itegeko. Abajijwe niba yaburana yahise avuga ati “Naburana.”

Mu baburanyi ariko umwe mu Barundi yavuze ko atiteguye kuburana.
Umucamanza yahise atangira avuga ko abaregwa uko ari 25, ku ruhembe rwabo hari Rtd Maj Habib Mudathiru, bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwinjira mu mutwe w’ingabo utari ingabo zemewe n’igihugu; icyaha cya kabiri baregwa ni ubugambanyi mu cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho, icyaha cya gatatu ni ukugirana umubano n’izindi nzego za leta zo mu mahanga hagambiriwe gushoza intambara, naho icya kane ari nacyo cya nyuma ni ukurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Umushinjacyaha amaze gusobanura imiterere y’ibyaha, umucamanza Lt Col Charles Madudu yasubitse iburanisha, yanzura ko rizasubukurwa kuri uyu wa Kane saa tatu, hahabwa umwanya abaregwa ngo bisobanure ku byavuzwe n’Ubushinjacyaha.

Rtd Maj Habib Mudathiru umwe mu baregwa
Bamwe mu baregwa kugambirira guhungabanya umutekano w’u Rwanda

@igicumbinews.co.rw