Perezida Kagame yavuze ku rupfu rwa Kizito Mihigo

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko ibisobanuro byatanzwe ku rupfu rwa Kizito Mihigo byakabaye byaratumye abantu banyurwa avuga ko abataranyuzwe batazigera banyurwa

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mata 2020.

Inzego z’umutekano, iz’iperereza, n’urwego rw’ubushinjacyaha batangaje ko Umuhanzi Kizito Mihigo witabye Imana aguye muri kasho yiyahuye akoresheje ishuka.

Imwe mu miryango mpuzamahanga yagaragaje ugushidikanya ku byatangajwe ku rupfu rwa Kizito Mihigo isaba ko Leta y’u Rwanda ko yakwemerera inzego mpuzamahanga gukora iperereza ryigenga ku rupfu rw’uyu muhanzi.

Umunyamakuru wa Radio Mpuzamahanga y’ Abafaransa RFI yabajije Perezida Kagame icyo abitekerezaho.

Mu kumusubiza, Perezida Kagame yagize ati “Biraterwa n’icyakunyura, ndabizi ko hari ibisobanuro byatanzwe n’abantu barenze umwe, kandi ahantu hatandukanye, niba ukimbaza gusobanura ibyo, bisobanuye ko utanyuzwe. N’iyo miryango uvuga niba itaranyuzwe, imbabarire ntabwo izigera inyurwa. Sintekereza ko nanjye nasubiza ibikunyuze”.

Umukuru w’ igihugu yongeyeho ati “Bizasaba ubwonko bwawe kunyurwa n’ibyasobanuwe kenshi mbere, keretse niba wasobanukirwa ari uko ari njye ubisobanuye, ariko nanjye mbisobanuye nk’uko wabyumvise nzi neza ko bishobora kurangira utanyuzwe”.

@igicumbinews.co.rw