Uko amakimbirane hagati ya Congo n’u Rwanda yakomye mu nkokora amatora muri OIF, Louise Mushikiwabo agahabwa manda y’inzibacyuho y’umwaka umwe
Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma yabereye muri Cambodge, aho ibiganiro byari bigamije kumenya uzasimbura Mushikiwabo, wari witeguye kongera kwiyamamariza kuyobora uyu muryango ku nshuro ya gatatu.
Icyakora, aho gutora Umunyamabanga Mukuru mushya, hafashwe umwanzuro wo kumuha manda y’inzibacyuho y’umwaka umwe, kugira ngo ibihugu bigize OIF bibanze bishake umuti w’ubwumvikane buke bwagaragaye mu gihe cyo kwemeza ubuyobozi bushya.
Ibi byerekana ko ikibazo cyari gihari kitari icy’abakandida gusa, ahubwo cyari cyarageze no ku mubano wa dipolomasi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango, cyane cyane nyuma y’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) igaragaje kutishimira uburyo ubuyobozi bwa OIF bwari buyobowe na Louise Mushikiwabo bwitwaye ku bibazo byayo n’u Rwanda.
Congo yashyize igitutu kuri OIF kubera Mushikiwabo
Amakimbirane y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni yo yabaye imwe mu mbogamizi zikomeye zaranze amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.
Kinshasa yari yashyize imbere umukandida wayo, Juliana Amato Lumumba, umukobwa w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Congo, Patrice Lumumba. Yari ahanganye na Louise Mushikiwabo, ndetse n’abandi bakandida barimo Dacian Cioloș wo muri Romania na Coumba Bâ wa Mauritania.
Guverinoma ya Congo ntiyigeze ihisha ko itifuza ko Mushikiwabo ahabwa indi manda. Yavugaga ko mu gihe amaze ayobora OIF atigeze agaragaza uruhare rukomeye mu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, aho Kinshasa ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23. Kigali yo yahakanye kenshi ibyo birego.
Ku wa 15 Ugushyingo 2026, Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Congo akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yanenze Mushikiwabo avuga ko mu ijambo rye yavuze ku ntambara zo muri Libani na Haiti, ariko ntavuge ku ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo.
Muyaya yavuze ko Congo ishobora no gufata umwanzuro wo kuva muri OIF bitewe n’uko ibihugu bizitwara mu guhitamo ubuyobozi bushya. Yavuze kandi ko igihugu cye cyari cyiteguye kuganira ku gukuramo umukandida wacyo mu rwego rwo gushaka ubwumvikane.
Impamvu manda y’inzibacyuho yabaye igisubizo
Mu gihe ibihugu byari byananiwe kumvikana ku mukandida umwe, byagaragaye ko gukomeza inzira y’amatora bishobora guteza ibibazo by’ubwumvikane mu muryango.
Ubusanzwe OIF ihitamo Umunyamabanga Mukuru binyuze mu bwumvikane hagati y’ibihugu biyigize. Iyo ubwo bwumvikane bubuze, amategeko ateganya ko abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagira uburenganzira bwo gutora.
Muri iyi nama, aho gukomeza inzira yari guteza impaka, hafashwe umwanzuro wo guha Mushikiwabo igihe cy’umwaka umwe, mu rwego rwo gutegura uburyo bwo kubona ubuyobozi bushya budateje amacakubiri.
Ibi bivuze ko manda yahawe atari indi manda isanzwe y’imyaka ine, ahubwo ari igihe cy’inzibacyuho kigamije guha ibihugu umwanya wo kongera kuganira no gushaka umuti w’ibibazo byagaragaye.
U Rwanda na rwo rwagaragaje ko rutazongera gushyira umukandida mu matora ateganyijwe nyuma y’icyo gihe cy’inzibacyuho mu 2028, mu rwego rwo koroshya ibiganiro no gufasha uyu muryango kubona umuyobozi mushya.
U Rwanda rwishimiye umwanzuro wafashwe
U Rwanda rwagaragaje ko rwanyuzwe n’umwanzuro wafashwe n’abakuru b’ibihugu, wo guha Louise Mushikiwabo igihe cyo gukomeza kuyobora OIF mu gihe ibihugu bigishakira igisubizo ibibazo byagaragaye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko umwanzuro wafashwe ari intambwe nziza kuko watumye haboneka ubwumvikane hagati y’ibihugu byari byananiwe kumvikana ku buryo amatora yagombaga gukorwa.
Yagaragaje ko ibihugu byinshi byari bifite impungenge z’uko amatora ashingiye ku bwiganze bw’amajwi yashoboraga guteza amacakubiri no guhungabanya ubumwe bwa Francophonie.
Mushikiwabo yari ayoboye OIF kuva mu 2019
Louise Mushikiwabo yatangiye kuyobora OIF muri Mutarama 2019, nyuma yo gutorerwa kuyobora uyu muryango mu nama yabereye i Yerevan muri Armenia mu 2018.
Mbere yo kujya muri uyu mwanya, yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kuva mu 2009 kugeza mu 2018, akaba yari afite uburambe mu bya dipolomasi n’imibanire mpuzamahanga.
Muri manda yamaze ayobora OIF, yagiye agaragaza gahunda zo guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, uburezi, umuco, ubufatanye hagati y’ibihugu ndetse no guharanira amahoro.
Icyakora, manda ye yagiye ihura n’ibibazo bitandukanye birimo kunengwa uko uyu muryango witwaye ku bibazo bya politiki n’umutekano mu bihugu bimwe na bimwe bikoresha Igifaransa, ndetse no kuva mu muryango kw’ibihugu bimwe byo mu karere ka Sahel.
Kugeza ubu, icyemezo cyo kumuha igihe cy’inzibacyuho cyabaye igisubizo cy’agateganyo ku makimbirane yari amaze gufata indi ntera, ariko kikaba kidasobanuye ko ibibazo byatumye ibihugu bitumvikana byamaze gukemuka.
Icyo amaso ahanzweho ni uko mu mwaka w’inzibacyuho, OIF izashobora kongera kubaka ubwumvikane hagati y’ibihugu biyigize, cyangwa niba umwuka mubi hagati ya Kigali na Kinshasa uzakomeza kugira ingaruka ku mikorere y’uyu muryango.
