Umufana wa Rayon Sports wari uzwi nka Kamananga yitabye Imana

Screenshot_20261112-181909
Inkuru y’akababaro yamenyekanye mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, nyuma y’uko hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umugabo wari uzwi cyane mu bafana ba Rayon Sports, wamamaye ku izina rya Kamananga.

Amakuru yatangajwe agaragaza ko Kamananga yitabye Imana azize uburwayi, aho yari arwariye mu Bitaro bya Ruhengeri biherereye mu Karere ka Musanze.

Kamananga yari umwe mu bantu bari baramenyekanye mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports, aho izina rye ryari rimenyerewe mu biganiro by’abakurikiranira hafi iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Nubwo kugeza ubu hataratangazwa amakuru arambuye ku burwayi yari afite. Abakunzi ba Rayon Sports n’abandi bakunzi b’umupira w’amaguru baracyategereje andi makuru arambuye ajyanye n’itabaruka rye n’uko azashyingurwa.