Ubudage: Abagore bemerewe koga bambaye ubusa hejuru kimwe n’abagabo

Screenshot_20261022-100754

Mu mujyi wa Berlin mu Budage, abagore bemerewe koga mu byuzi rusange batambaye imyambaro itwikira amabere, nk’uko bisanzwe byemererwa abagabo. Iri tegeko rikomeje kugarukwaho mu biganiro ku burenganzira bungana, umudendezo bwite n’uburyo amategeko agenga imyambarire mu ruhame akwiye gushyirwa mu bikorwa.

Icyemezo cyo gusobanura neza aya mabwiriza cyafashwe mu 2023, nyuma y’ikirego cy’umugore wavuze ko yahatiwe kwitwikira igituza cyangwa akava mu cyuzi rusange yari yajemo koga.

Uyu mugore ntiyanyuzwe n’uko yafashwe, kuko yabonaga ko yarenganyijwe hashingiwe ku gitsina cye. Yagaragaje ko abagabo bemererwa koga batambaye imyambaro yo hejuru, mu gihe abagore bo basabwaga kwitwikira amabere, nubwo bose baba bakoresha Piscine(Ubwongero), imwe kandi bagamije gukora igikorwa kimwe.

Ikirego cye cyatumye ikibazo kijyanwa ku rwego rwo gusuzumwa, kugira ngo harebwe niba amategeko agenga ibyuzi rusange bya Berlin yarimo ivangura cyangwa niba yarasobanurwaga mu buryo butandukanye bitewe n’igitsina cy’uyakoresha.

Ikigo Berliner Bäderbetriebe, gishinzwe gucunga ibyuzi rusange bya komini mu mujyi wa Berlin, cyasobanuye ko koga umuntu atambaye imyambaro itwikira igituza bigomba kwemererwa abantu bose mu buryo bungana, hatitawe ku gitsina cyabo.

Iyi ntambwe yashyigikiwe n’abashinzwe kurwanya ivangura muri Berlin, babonaga ko gushyira mu bikorwa amabwiriza mu buryo bumwe ku bagabo no ku bagore ari ingenzi mu kurengera ihame ry’uburinganire.

Icy’ingenzi muri iki kibazo ni uko mu mategeko yari asanzwe agenga ibyuzi rusange bya Berlin hatari hashyizweho ibisabwa byihariye by’imyambarire ishingiye ku gitsina. Ahubwo, ikibazo cyari uburyo ayo mabwiriza yasobanurwaga kandi agashyirwa mu bikorwa, aho abagabo n’abagore batari bafatwa kimwe mu bihe bimwe na bimwe.

Bityo, ibisobanuro byatanzwe mu 2023 ntibyari ugutangiza burundu uburenganzira bushya bwo koga umuntu atambaye imyambaro yo hejuru, ahubwo byari bigamije gukuraho urujijo no gutuma amabwiriza asanzwe yubahirizwa mu buryo bungana.

Abashyigikiye iki cyemezo bavuga ko ari intambwe igana ku kurengera umudendezo bwite, uburenganzira umuntu afite ku mubiri we no kurwanya ivangura rishingiye ku gitsina. Babona ko iyo abantu bakoresha serivisi rusange bagomba kubahiriza amabwiriza amwe, bitumvikana impamvu ayo mabwiriza yahinduka bitewe n’uko umuntu ari umugabo cyangwa umugore.

Ku rundi ruhande, ikibazo cy’imyambarire mu ruhame gishobora gukomeza gutera impaka hagati y’abashyigikira ubwisanzure bw’umuntu ku giti cye n’abashyira imbere amahame y’imyambarire akwiye kubahirizwa ahantu hahurira abantu benshi.

Icyo Berlin yashyize imbere muri iki kibazo ni ihame ry’uko amabwiriza agenga ibyuzi rusange agomba gusobanuka kandi agashyirwa mu bikorwa mu buryo bungana, aho kuba impamvu yo gufata abantu mu buryo butandukanye hashingiwe ku gitsina cyabo.