Umugabo yagiye kurega umugore we mu rukiko amushinja kumuha uburozi bumubuza gukorana imibonano mpuzabitsina n’undi mugore

Screenshot_20261002-081601

Umugabo w’imyaka 39 wo mu gace ka 15 Miles mu Karere ka Chibombo muri Zambia yitabaje urukiko rw’ibanze rwa Matero, avuga ko umugore we yaba akoresha imiti gakondo kugira ngo imugireho ingaruka igihe ashaka kuryamana n’undi mugore.

Uyu mugabo witwa Anxen Mwamachiya yavuze ko yabonye ibintu avuga ko ari imiti gakondo mu rugo rwabo, agakeka ko umugore we Exildah Muyumbe yaba abikoresha agamije kumubuza kugira ubushobozi bwo gukora imibonano n’umugore w’inshuti ye.

Mwamachiya yavuze ko mu rugo rwabo yasanze udupaki 13 turimo ibyo yita imiti gakondo(uburozi), ndetse akavuga ko hari n’ibindi yabonaga mu mazi yo kwiyuhagiramo no kunywa.

Yabwiye urukiko ko hari n’ibintu by’umweru yajyaga asanga munsi y’umusego, kandi ko iyo yabazaga umugore we kuri ibyo bintu, yamubwiraga ko ashobora kujya muri Tanzania gushaka indi miti gakondo.

Uyu mugabo yavuze ko ibibazo hagati ye n’umugore we byatangiye kwiyongera nyuma y’imyaka ibiri ya mbere y’ubukwe bwabo, kuri ubu bamaze imyaka ine babana.

Ati: “Nabonye imiti gakondo mu rugo. Hari igihe nayibonaga mu mazi no munsi y’umusego. Iyo namubazaga ibyayo, yambwiraga ko ashobora kujya muri Tanzania gushaka indi.”

Mwamachiya kandi yavuze ko umugore we yigeze kumufata ari kumwe n’undi mugore, ndetse akamubwira ko ashobora kumugirira nabi kubera ubuhemu bwe.

Yavuze ko nubwo yumva ko ibyo umugore we akekwaho byamugizeho ingaruka, agifite amarangamutima kuri we.

Ku rundi ruhande, Exildah Muyumbe yahakanye ko ibyo bikoresho byari bigamije kugira icyo bitwara umugabo we. Yavuze ko imwe mu miti gakondo yari afite yayikoresheje mu gihe yari atwite, mu gihe indi yari igamije kumufasha kugira ubuzima bwiza nk’uko imiti gakondo yabo yari iteye.

Uyu mugore yavuze ko umugabo we yari azi ibyo bikoresho ndetse ko hari n’igihe yamushyigikiraga mu kubikoresha.

Yavuze kandi ko atumva impamvu umugabo we avuga ko adashobora kugira ubushobozi bwo kugirana umubano n’undi mugore, kuko ngo ubusanzwe yajyaga amubwira ko afite undi mugore.

Muyumbe yavuze ko uwo mugore wundi yigeze kumuhamagara kuri telefoni amubwira ko, uko byagenda kose, azashaka umugabo we.

Yasobanuye ko ubwo yabibwiraga umugabo we, yamusubije ko uwo mugore yari umuntu w’umuhanga kandi ko ari we yateganyaga gushaka.

Uru rubanza rwabereye ku urukiko rw’ibanze rwa Matero rwari ruyobowe n’umucanza Lewis Mumba, ariko ntirwahise rutanga umwanzuro kuri iki kibazo.

Umucamanza Mumba yavuze ko hakenewe kubanza gusura aho abo bombi batuye ndetse n’umutungo bahuriyeho, kugira ngo urukiko rubone amakuru ahagije mbere yo gufata icyemezo.

Urubanza rwahise rusubikwa kugeza ku wa 7 Ukwakira 2026, ubwo urukiko ruzasura aho abo bombi batuye n’umutungo bafite.

Kugeza ubu, ibyo impande zombi ziregura ku bijyanye n’imiti gakondo ntibirahamywa n’urukiko, kuko urubanza rutararangira.