Gicumbi: Inama Mpuzabikorwa y’Akarere yibanze ku mibereho y’abaturage n’umuryango

Screenshot_20260801-114602

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Nyakanga 2026, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gicumbi habereye Inama Mpuzabikorwa y’Akarere yahuje abayobozi b’inzego zitandukanye, igamije gusuzuma uko imihigo y’umwaka ushize yashyizwe mu bikorwa no gufata ingamba zo gukemura ibitaragenze neza.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’imidugudu, utugari n’imirenge, ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, inzego z’umutekano ndetse na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowahunde Jean Maurice, wari n’umushyitsi mukuru.

Mu ijambo ry’ibanze, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yagaragaje ibyagezweho mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ndetse n’imbogamizi zagaragaye, ashimangira ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo serivisi zihabwa abaturage zirusheho kunozwa.

Insanganyamatsiko y’iyi nama yagiraga iti: “Umuryango Ushoboye kandi Utekanye, Umusingi w’Imiyoborere Myiza.” Ibiganiro byibanze ku mibereho y’abaturage, cyane cyane ku ruhare rw’umuryango mu gukemura ibibazo bibangamiye iterambere.

Mayor Nzabonimpa yavuze ko iyi nama iteganywa n’amategeko kandi ihuza inzego zose zegereye abaturage.

Yagize ati: “Ni inama ihuza inzego kuva ku mudugudu kugeza ku karere. Ni zo nzego zegereye abaturage, zibona ibibazo by’imiryango, amakimbirane, abana bata amashuri n’ibibazo by’ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe. Duhurira hamwe tukishimira ibyagezweho, tukagaragaza ibitagenze neza, hanyuma tugafata ingamba zo kubikosora.”

Yongeyeho ko mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo ko nta muyobozi ugomba kwirengagiza ibikorwa bitemewe bibangamira imibereho y’abaturage.

Ati: “Twafashe umwanzuro ko nta muyobozi ukwiye kurebera ibikorwa bitemewe ngo aceceke. Twagarutse ku nshingano z’umuyobozi zo kugeza umuturage ku cyerekezo cy’iterambere cya 2050. Nta terambere ryagerwaho abaturage bakiri mu biyobyabwenge, bativuza cyangwa batiteganyiriza. Hari aho twabonye ibikorwa by’indashyikirwa bihabwa ibihembo, n’aho hakiri intege nke hafatirwa ingamba zo kuhakosora.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowahunde Jean Maurice, yavuze ko impamvu nyamukuru y’iyi nama ari ukongera guha agaciro umuryango nk’ishingiro ry’imiyoborere myiza n’iterambere rirambye.

Yagize ati: “Twagarutse cyane ku muryango kuko ari wo shingiro ry’imiyoborere myiza. Hari ibibazo byinshi bikwiye gukemukira mu muryango mbere yo gukura bikagira ingaruka ku iterambere. Tugomba kongera kubaka ku ndangagaciro zituranga nk’abatuye Intara y’Amajyaruguru ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.”

Yagarutse kandi ku bibazo by’ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubuzererezi, imyambarire idahuje n’indangagaciro nyarwanda ndetse n’abana bata amashuri.

Ati: “Ababyeyi bagomba kwegera abana babo bakabaganiriza kandi bakababera urugero rwiza. Iyo umubyeyi yitwaye nabi, abana bamwigiraho. Ni yo mpamvu twifuza ko ibibazo byinshi byakemukira mu muryango.”

Guverineri yanageneye ubutumwa abayobozi bose, abasaba kunoza imitangire ya serivisi no kurangwa n’ubunyangamugayo.

Yagize ati: “Abayobozi bagomba kwisuzuma, bakirinda ruswa kandi bakaba intangarugero. Ntibikwiye ko umuyobozi ajya mu biyobyabwenge cyangwa ngo arebere ibikorwa bibi bikorerwa imbere ye ntabifateho ibyemezo. Nta terambere ryagerwaho abaturage bahugiye mu businzi no gukoresha ibinyobwa n’ibiyobyabwenge bibangamira ubuzima bwabo.”

Muri iyi nama kandi hahembwe bamwe mu bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa. Harimo Koperative COTHEVEM, yabaye iya mbere muri gahunda ya Ejo Heza mu Karere ka Gicumbi, ndetse n’Umurenge wa Byumba, wegukanye umwanya wa mbere mu rwego rw’isuku.

Iyi nama yasojwe hasabwa abayobozi b’inzego zose gukomeza kwegera abaturage, gukemura ibibazo bikiri mu miryango no gukorera hamwe hagamijwe guteza imbere imibereho myiza n’iterambere rirambye ry’abatuye Akarere ka Gicumbi.

Yanditswe na Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News