Uganda: Umuyobozi wari umaze imyaka 40 ayobora yaguye muri koma nyuma y’intonganya zavutse ubwo yongeraga kwiyamamariza uyu mwanya
Umukandida wari usigaye wenyine ku mwanya w’Umuyobozi w’Akagari (LC1 Chairperson) mu gace ka Katete Central Cell, mu Mujyi wa Mbarara, Ganafa Eric William Salongo, w’imyaka 82, yajyanywe kwa muganga byihutirwa nyuma yo kugwa muri koma mu nama yo gutoranya abagomba kujya muri komite nyobozi y’akagari.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Uganda avuga ko ibi byabaye mu gihe abaturage bari bateraniye mu gikorwa cyo gutoranya abagize komite nyobozi ikorana n’umuyobozi wa LC1. Muri icyo gikorwa, abaturage bamwe bagaragaje kutishimira amazina yari yatanzwe y’abagombaga kujya muri iyo komite, ibintu byateje impaka hagati y’abitabiriye inama.
Mu gihe ibyo mpaka byari bikomeje, Ganafa Eric William Salongo yahise agwa igihumure, bituma abari aho bihutira kumutabariza mbere yo kumujyana mu Bitaro Bikuru bya Mbarara Regional Referral Hospital kugira ngo yitabweho n’abaganga.
Uyu mugabo azwi cyane muri ako gace kuko amaze imyaka igera kuri 40 ari Umukuru wa LC1, akaba yaratangiye kuyobora kuva mu mwaka wa 1986. Kuba yari umukandida rukumbi kuri uwo mwanya byari byatumye benshi batekereza ko amatora ye atazagira imbogamizi, ariko ikibazo cyavutse ku itoranywa ry’abagize komite nyobozi cyahinduye isura y’icyo gikorwa.
Kugeza ubu, icyateye ko agwa igihumure ntikiramenyekana. Nta rwego rw’ubuvuzi cyangwa ubuyobozi ruratangaza niba byatewe n’uburwayi, umunaniro cyangwa izindi mpamvu.
Nanone kandi, amakuru ajyanye n’ubuzima bwe nyuma yo kugezwa kwa muganga ntaramenyekana ku mugaragaro.
Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage bo muri ako gace baracyategereje amakuru arambuye ku buzima bwe, mu gihe ibikorwa by’amatora byakomeje gukurikiranwa hakurikijwe amategeko agenga inzego z’ibanze muri Uganda.
