Opposite Pub ya Coach Philbert yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’itsinda ry’abahanzi bo muri Gicumbi

Screenshot_20260718-103001

Nyirimanzi Philbert, uzwi cyane nka Coach, akaba ari nyiri Opposite Pub & Restaurant ikorera mu Mujyi wa Byumba, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’itsinda ry’abahanzi bo mu Karere ka Gicumbi agamije guteza imbere impano z’abahanzi no guteza imbere urwego rw’imyidagaduro muri aka karere.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga 2026, aho impande zombi zagaragaje ko zizakorana mu gutegura ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro bizafasha abahanzi kubona urubuga rwo kwerekana impano zabo, ndetse bikongerera abaturage amahirwe yo kubona ibikorwa by’imyidagaduro bibegereye.

Biteganyijwe gutangirana n’igitaramo cyo ku wa 30 Nyakanga

Nk’uko byatangajwe n’impande zombi, ibikorwa by’ubu bufatanye bizatangira ku mugaragaro ku wa 30 Nyakanga 2026, aho hateganyijwe igitaramo kizaba ari cyo gitangiza ubu bufatanye.

Abateguye iki gikorwa bavuga ko ari intambwe nshya izafasha kuzamura urwego rw’ibitaramo muri Gicumbi, ndetse ikanaha amahirwe abahanzi baho yo kurushaho kwegera abakunzi b’umuziki n’ibindi bihangano.

Coach Philbert: “Twifuza guha urubuga impano zo muri Gicumbi”

Mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News, Nyirimanzi Philbert yavuze ko iki gitekerezo cyaturutse ku kuba yabonaga abahanzi bo muri Gicumbi bafite impano ariko bakabura aho bazigaragariza no gukorera ibikorwa byabo mu buryo buhoraho.

Yagize ati: “Nabonaga abahanzi bo mu Karere ka Gicumbi bamaze igihe bafite impano ariko badafite aho bakorera ibikorwa byabo cyangwa uburyo buhamye bwo kubiteza imbere. Nk’umuntu ukunda umuziki n’abahanzi, numvise ko Opposite Bar ishobora kuba urubuga rwiza rwo kubafasha no guteza imbere imyidagaduro muri Gicumbi.”

Yavuze ko mbere yo gutangiza uyu mushinga yabanje kubiganiraho n’umuryango we, bose bakemeranya ko bashyigikira igikorwa kizafasha urubyiruko rufite impano.

Salle n’ibikoresho bizifashishwa mu bikorwa by’imyidagaduro

Coach Philbert yavuze ko bafite salle n’ibindi bikoresho bizajya bifasha mu kwakira ibitaramo n’ibikorwa bitandukanye.

Yasobanuye ko bazajya bakorana bya hafi na komite ihagarariye abahanzi mu Karere ka Gicumbi kugira ngo bategure ibikorwa bifite ireme.

Ati: “Dufite salle nziza n’ibikoresho bigezweho. Tuzajya dufatanya na komite y’abahanzi dutegure ibitaramo, dukoreshe n’itangazamakuru mu kubimenyekanisha. Turateganya ko nibura kabiri mu kwezi hazajya haba ibikorwa by’imyidagaduro, rimwe na rimwe tukazatumira n’abahanzi bafite amazina azwi kugira ngo abaturage barusheho kubyitabira.”

Intego ni uguteza imbere abahanzi n’ubukerarugendo bw’imyidagaduro

Uyu mushoramari avuga ko ubufatanye buzagirira akamaro impande zombi.

Ku ruhande rw’abahanzi, bazabona urubuga ruhoraho rwo kwerekana ibihangano byabo no guhura n’abakunzi babyo.

Ku ruhande rwa Opposite Bar & Restaurant, biteganyijwe ko ibikorwa bizakurura abakiriya benshi, bityo ubucuruzi bukarushaho gutera imbere.

Yanagaragaje ko muri ibyo bitaramo hazajya hatambutswa ubutumwa bushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kwimakaza imyitwarire myiza.

Coach Philbert afite amateka muri siporo

Uretse ibikorwa by’ishoramari, Nyirimanzi Philbert azwi cyane mu rwego rwa siporo.

Ni umutoza w’ikipe y’abafite ubumuga mu Karere ka Gicumbi, ndetse mbere yabaye umukinnyi n’umuzamu wamenyekanye mu makipe atandukanye, aho yegukanye ibikombe bitandukanye.

Nyuma yakomeje ibikorwa bye muri siporo abinyujije mu gutoza no gufasha abafite ubumuga gukomeza kwitabira imikino.

Hari n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro biteganyijwe

Amakuru atangwa n’abateguye ubu bufatanye agaragaza ko hari n’indi gahunda yo gukorana n’amatsinda atandukanye y’imyidagaduro, harimo n’ayibanda ku gusobanura filime n’ibindi bikorwa byo gususurutsa abazajya basura Opposite Bar.

Biteganyijwe ko ibi byose bizafasha abaturage ba Gicumbi kubona imyidagaduro ihoraho, hanashyigikirwe iterambere ry’impano z’urubyiruko.

Uyu mushinga uje mu gihe urwego rw’imyidagaduro mu Karere ka Gicumbi rukomeje gushaka uburyo bwo kwagura ibikorwa no guha amahirwe menshi abahanzi baho, kugira ngo bagere ku isoko ryagutse kandi bateze imbere impano zabo.

Inkuru: Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News