Gakenke: Umukobwa akurikiranyweho kwica Mucoma bakoranaga mu kabari
Mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, haravugwa urupfu rwa Hatangimana Calliope w’imyaka 56, wapfuye nyuma y’uko akubiswe ikimene cy’icupa mu gihe havugwaga amakimbirane hagati ye na mugenzi we bakoranaga.
Amakuru yamenyekanye avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 16 Nyakanga 2026, aho abo bombi bakoraga mu kabari ka Uwineza Julienne. Nyakwigendera Hatangimana Calliope yakoraga ku cyokezo abo bakunda kwita ‘Mucoma’, mu gihe Nyiramanzi EspĂ©rance w’imyaka 34 yakoraga mu byumba by’ako kabari.
Nk’uko amakuru atangwa n’abari hafi y’ibyabaye abivuga, Hatangimana yari yatumye Nyiramanzi kujya kumuzanira ibirungo. Nyuma yo kubizana, havutse kutumvikana hagati yabo. Bivugwa ko uburyo ibyo birungo byashyikirijwe Hatangimana bwatumye habaho impaka zakurikiwe n’ubushyamirane ngo kuko yabimunagiye undi akagira umujinya.
Aya makuru akomeza avuga ko muri uko gushyamirana, Hatangimana yaba yagerageje kumutera icyuma. Nyiramanzi ngo akingaho icupa yari afite rirameneka. Nyuma y’aho, yafashe ikimene cy’iryo cupa agikubita Hatangimana mu gice cyo munsi y’ugutwi kw’iburyo.
Hatangimana yahise agwa hasi, ndetse amakuru atangazwa n’abari aho agaragaza ko yahise apfa mbere y’uko agezwa kwa muganga.
Nyuma y’ibi byabaye, inzego z’umutekano zahise zitabara, zita muri yombi Nyiramanzi EspĂ©rance kugira ngo hakorwe iperereza ku byabaye. Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma riteganywa n’amategeko mbere yo gushyingurwa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’izindi nzego zibishinzwe zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye aya makimbirane n’uko ibyabaye byose byagenze.
