Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we amuziza ibiceri 300 Frw
Mu Karere ka Kabale muri Uganda haravugwa inkuru ibabaje y’umugore w’imyaka 35 y’amavuko bivugwa ko yishwe n’umugabo we nyuma y’amakimbirane ashingiye ku mafaranga make yari yaburiwe irengero.
Uyu mugore witwaga Gorette Niwamanya bivugwa ko yishwe n’umugabo we Godfrey Babikyingira mu gace ka Kasheregyenyi Trading Centre, kari mu Murenge wa Kamuganguzi, mu Karere ka Kabale mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Uganda.
Nk’uko amakuru y’ibanze yatangajwe n’inzego z’umutekano abigaragaza, ikibazo cyatangiye ubwo Babikyingira yavugaga ko yabuze mu ikofi ye amafaranga angana na amshilingi 700 ya Uganda(ibiceri magana atatu by’amafaranga y’u Rwanda). Ibyo byateye amakimbirane hagati ye n’umugore we, kuko yamukekagaho kuba ari we wayibye.
Nyuma y’uko ayo mafaranga abuze, bivugwa ko Babikyingira yagiye gushakisha umugore we maze amusanga mu kabari kari mu isantere ya Kasheregyenyi ari kunywa kanyanga. Aho ni ho amakimbirane hagati yabo yakomeje gukaza umurego mbere y’uko uyu mugore yicwa n’umugabo we.
Icyateye urupfu rwa Niwamanya n’uko rwabaye biracyari mu iperereza, ariko amakuru yatangajwe na polisi agaragaza ko umugabo we ari we ukekwaho uruhare muri uru rupfu.
Umuvugizi wa Polisi mu karere ka Kigezi, Nelson Tumushime, yemeje ko Godfrey Babikyingira yafashwe kandi afungiye kuri sitasiyo ya polisi kugira ngo afashe mu iperereza rigamije kumenya neza uko ibyabaye byagenze n’impamvu nyakuri yabyo.
Polisi yavuze ko hakomeje gukusanywa ibimenyetso ndetse no kubaza abatangabuhamya kugira ngo hamenyekane uko uru rupfu rwabaye. Inzego z’umutekano zasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru yose ashobora gufasha iperereza.
Iyi nkuru yongeye kugaragaza ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu ngo rikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’akarere. Impuguke mu mibereho y’abaturage zikunze kugaragaza ko amakimbirane yo mu muryango akwiriye gukemurwa binyuze mu biganiro, ubujyanama ndetse no kwitabaza inzego zibishinzwe aho kugera ku bikorwa by’urugomo bishobora kuviramo abantu gukomereka cyangwa gutakaza ubuzima.
