Kubera igitutu cy’Amerika Congo uyu munsi yavuze ko yatangiye gusenya FDLR
Mu gihe FARDC itangaza ko igiye gukaza ibikorwa byo guhiga no gusenya burundu umutwe wa FDLR, hari impaka zimaze igihe ku bijyanye n’uko uyu mutwe umaze imyaka myinshi ukorera ku butaka bwa RDC.
Bimwe mu bigo n’impande zitandukanye zirimo u Rwanda, ndetse n’abasesenguzi bamwe ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, bakunze kuvuga ko FDLR yagiye ishinjwa gukorana n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) mu bikorwa byo guhangana n’umutwe wa M23 no kwica abaturage b’abasivile.
Icyakora, Leta ya Congo yakunze guhakana ibi birego, ivuga ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba kandi ko ugomba gusenywa burundu.
Umusirikare mukuru mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), General Ychaligonza Jacques, usanzwe ari umuyobozi wungirije w’Ibiro Bikuru by’Ingabo za FARDC, yatangaje ko hatangijwe ku mugaragaro igikorwa kigamije guhiga no gusenya burundu imitwe y’inyeshyamba za FDLR ikiri mu bice bimwe na bimwe by’igihugu.
Iki gikorwa cyatangijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Werurwe, mu muhango wabereye mu nkambi ya gisirikare ya Général Bauma i Kisangani, mu Ntara ya Tshopo.
Yavuye ku kibuga cy’indege ajya gutangiza igikorwa
Amakuru aturuka mu nzego za gisirikare avuga ko General Ychaligonza, akimara kugera ku kibuga cy’indege cya Bangboka, yahise ajya mu kigo cy’imyitozo cya Général Bauma, aho habereye parade yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo gukurikirana no guhiga abarwanyi ba FDLR bakiri ku butaka bwa Congo.
Muri uwo muhango, uyu musirikare mukuru yagaragaje ko igihe cyo kuganira no kubasaba gushyira intwaro hasi cyatangiye kurangira, ashimangira ko ubu bagiye kujya bashyirwaho igitutu kugira ngo batahe iwabo mu Rwanda.
“Bagomba kudusubiza intwaro, ku neza cyangwa ku ngufu”
General Ychaligonza Jacques yavuze ko FDLR idakwiye gukomeza kubaho ku butaka bwa Congo, yemeza ko abo barwanyi bagomba gushyira intwaro hasi, bagataha iwabo.
Yagize ati: “Ku neza cyangwa ku ngufu bagomba kudusubiza intwaro. Ntidukeneye kumena amaraso. Bagomba kwishyikiriza inzego z’igihugu kugira ngo basubizwe iwabo mu Rwanda. Congo si igihugu cyabo.”
Aya magambo agaragaza ko FARDC ishaka ko iki gikorwa gikorwa mu buryo bwihuse, ariko ikavuga ko itifuza ko cyateza imirwano ihitana abantu benshi.
Icyiciro cyo kubashishikariza cyarangiye
Uyu musirikare mukuru yasobanuye ko iki gikorwa cyatangiye mu byiciro bitandukanye, aho icyiciro cya mbere cyari ugukora ubukangurambaga bwo gushishikariza abarwanyi ba FDLR kwishyikiriza Leta.
Yatangaje ko icyo cyiciro cyagenze neza, bityo ko ubu bagiye kwinjira mu cyiciro gikomeye cyo kubahiga no kubakurikirana mu bice bakirimo.
Abazishyikiriza bazacumbikirwa i Kisangani
General Ychaligonza yatangaje ko abarwanyi ba FDLR bazemera kwishyikiriza FARDC bazajyanwa i Kisangani, aho hateguwe ahantu ho kubacumbikira (site de cantonnement) hagenewe kubakira no kubategura mbere yo gusubizwa iwabo.
Yavuze ko aho hantu hamaze gutunganywa kandi ko hari gahunda yo kubafasha kubona umutekano n’ibikoresho by’ibanze mu gihe bazaba bategereje gusubizwa mu Rwanda.
Iki gikorwa gishingiye ku masezerano ya Washington
Uyu muyobozi yavuze ko iki gikorwa cyo guhiga FDLR kiri mu murongo w’ibyemezo biherutse gufatwa mu biganiro byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byiswe amasezerano ya Washington, yahuje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.
Yemeje ko ibyo bikorwa bizakorwa mu buryo bugenzurwa, kandi ko hari inzego mpuzamahanga ziri gukurikirana uko bigenda.
Yagize ati: “Ni igikorwa gifite garanti. Kirakurikiranwa n’abantu benshi, harimo n’umuryango mpuzamahanga. Bazakomeza kugikurikirana kugeza igihe tuzabasubiza iwabo.”
Aya magambo yashimangiye ko FARDC yizeza umutekano abarwanyi bazahitamo kwishyikiriza inzego za Leta.
Bataillon eshatu ziteguye guhita zoherezwa
General Ychaligonza yavuze ko ingabo zizakora iki gikorwa zamaze gutegurwa, aho bataillon eshatu ziteguye guhaguruka vuba zivuye i Kisangani zigana mu bice bikekwa ko bikirimo abarwanyi ba FDLR.
Nubwo atatangaje ahazoherezwa izo ngabo, yavuze ko zizagenda “mu gihe cya vuba cyane” kugira ngo zishyire mu bikorwa amabwiriza yatanzwe.
Yahaye amabwiriza abayobozi b’imitwe ya gisirikare mu karere ka 3
Uretse gutangiza igikorwa cyo guhiga FDLR, General Ychaligonza yanayoboye inama y’ubuyobozi bwa gisirikare mu rwego rwa Zone de Défense ya 3, aho yahaye amabwiriza abayobozi b’ibice bikomeye bya FARDC, abasaba gushyira imbere umutekano n’amahoro.
Yabibukije ko ibikorwa by’ingabo bigomba kujyana no kurinda abasivili no gukumira ibindi byaha by’umutekano muke bishobora gukorwa n’imitwe yitwaje intwaro.
Yaganiriye n’abasirikare bakuru bo mu gisirikari cya Kisangani
Mu gusoza gahunda ze z’uwo munsi, uyu musirikare mukuru yanahuye n’abofisiye bakorera mu gisirikari cya Kisangani, bagirana ibiganiro byibanze ku bibazo by’umutekano, imikoranire y’inzego, ndetse n’uko ibikorwa bishya bigiye gutangira byategurwa neza.
Impungenge ku mutekano n’ingaruka ku baturage
Iki gikorwa gitangijwe mu gihe abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo bakomeje kugaragaza impungenge z’umutekano muke umaze igihe kirekire uterwa n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye.
Abasesenguzi bavuga ko guhiga FDLR bishobora kuba intambwe ikomeye mu kugabanya imitwe yitwaje intwaro mu gihugu, ariko bikaba byasaba ubushake bwa politiki n’ubushobozi bw’ingabo.
K’urundi ruhande itangizwa ry’iki gikorwa cya FARDC cyo guhiga FDLR rifatwa na bamwe nk’ikizamini cyerekana niba koko RDC ishaka guca burundu uwo mutwe, cyane ko ari umwe mu mitwe ikunze kuvugwaho kugira uruhare mu guhungabanya umutekano mu karere.
