Trump byamukomeranye yatangiye kwitabaza NATO
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatanze ubutumwa bukomeye abwira ibihugu bigize umuryango wa gisirikare wa North Atlantic Treaty Organization(NATO), aburira ko uyu muryango ushobora guhura n’ahazaza habi niba abafatanyabikorwa ba Amerika badashyigikiye igikorwa cyo gufungura inzira y’amazi y’umuhora wa Hormuz.
Mu butumwa yatangaje ku Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2026, Trump yagaragaje ko ibihugu bya NATO bikwiye kugira uruhare rugaragara mu guhangana n’ingaruka z’intambara iri gukomeza hagati ya Amerika na Iran, cyane cyane mu bijyanye no kurinda ubwisanzure bw’ubwikorezi bwo mu nyanja.
Inzira ya Hormuz ifite akamaro ku bukungu bw’isi
Umuhora wa Hormuz ni imwe mu nzira z’ingenzi ku isi zinyuramo peteroli iva mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati ijya ku masoko mpuzamahanga. Iyo nzira ihuza inyanja y’ikigobe cy’abaperisi (Persian Gulf) n’inyanja y’ikigobe cya Oman(Gulf of Oman), kandi igira uruhare runini mu gutuma ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli bugenda neza ku rwego rw’isi.
Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko gufungwa cyangwa kubangamirwa kw’iyo nzira bishobora gutuma ibiciro bya peteroli ku isi bizamuka cyane, bigatera ibibazo bikomeye ku bukungu bw’ibihugu byinshi.
Trump yavuze ko ari inshingano z’ibihugu bigize NATO kurinda ko iyo nzira igumaho ifunguye. Yagaragaje ko niba ibihugu bya NATO bitagira uruhare mu gukemura ikibazo cy’umutekano muri ako gace, bishobora gushyira mu kaga imikoranire y’uyu muryango.
Trump yibukije inkunga Amerika yatanze mu ntambara ya Ukraine
Mu butumwa bwe, Trump yanibukije ibihugu bya NATO ko Amerika yakomeje gutanga inkunga ikomeye mu ntambara ihanganishije Ukraine na Russia. Yavuze ko Washington yagiye ifasha cyane mu by’intwaro, amafaranga ndetse n’ubundi bufasha bwa gisirikare mu rwego rwo gushyigikira Kyiv.
Yagize ati: “Ibihugu by’i Burayi bikwiye kwibuka iyo nkunga Amerika yabahaye, bityo na byo bikagaragaza ubushake bwo gushyigikira ibikorwa Amerika iri gukora mu rwego rwo kugarura ituze mu gace k’Uburasirazuba bwo Hagati”.
Ibi byafashwe n’abasesenguzi benshi nk’uburyo bwo gusaba ibihugu by’u Burayi kongera uruhare rwabyo mu bikorwa bya gisirikare bijyanye n’iki kibazo.
Trump ntiyishimiye icyemezo cy’u Bwongereza
Trump yanagaragaje ko atishimye icyemezo cya mbere cyafashwe n’Ubwongereza cyo kudaha Amerika uburenganzira bwo gukoresha bimwe mu birindiro byayo bya gisirikare.
Iki cyemezo cyatangajwe n’abayobozi b’Ubwongereza mu gihe Amerika yashakaga gukoresha bimwe mu birindiro byayo mu bikorwa bifitanye isano n’intambara iri gukomera hagati ya Washington na Tehran.
Nubwo nyuma haje kugenda habaho ibiganiro hagati y’impande zombi, amagambo ya Trump agaragaza ko hari impungenge ku ruhare ibihugu by’i Burayi bishobora kugira muri iyi ntambara.
Impungenge ku hazaza h’umutekano mpuzamahanga
Abasesenguzi bavuga ko amagambo ya Trump ashobora kongera igitutu ku bihugu bya NATO kugira ngo bigire uruhare rufatika mu bibazo by’umutekano mpuzamahanga, cyane cyane mu gihe amakimbirane hagati ya Amerika na Iran akomeje gufata indi ntera.
Ku rundi ruhande, hari n’abibaza niba ibihugu by’i Burayi byiteguye kujya mu bikorwa bya gisirikare bishobora gukomeza gukaza umwuka mubi mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Mu gihe ibi byose bikomeje kuganirwaho, amahanga akomeje gukurikiranira hafi uko ikibazo cy’umutekano mu muhora wa Hormuz kizakemuka, bitewe n’uko ari imwe mu nzira z’ingenzi ku bukungu bw’isi.
