Perezida Museveni yahawe inshingano zo kuyobora Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba
Mu nama ya 25 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yabereye i Arusha muri Tanzania, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yahawe inshingano zo kuyobora inama y’Abakuru b’Ibihugu ba East African Community (EAC) mu gihe cy’umwaka umwe, asimbuye Perezida wa Kenya William Ruto wari umaze umwaka ayiyoboye.
Iyo nama yabereye mu kigo mpuzamahanga cy’inama cya Arusha International Conference Centre mu mujyi wa Arusha muri Tanzania, ikaba yarahuje abayobozi b’ibihugu byose bigize uyu muryango mu biganiro byibanze ku kongera ubufatanye mu bukungu, umutekano n’iterambere ry’akarere.
Mu muhango wo guhererekanya ubuyobozi, Perezida Ruto yashimiye ibihugu bigize EAC ku bufatanye byamuhaye mu gihe yari amaze ayoboye uyu muryango kuva mu mpera za 2024.
Yavuze ko muri icyo gihe hafashwe ibyemezo byinshi byari bigamije guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu no kunoza imikorere y’inzego z’umuryango.
Nyuma yo guhabwa izo nshingano, Museveni yavuze ko azakomeza gukorana n’ibihugu byose bigize EAC kugira ngo umuryango urusheho kubyara inyungu ku baturage.
Yagize ati: “Tuzakomeza gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byacu kugira ngo EAC izane iterambere n’umutekano ku baturage bacu.”
Umuryango wa EAC ubu ugizwe n’ibihugu umunani birimo Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi, South Sudan, Democratic Republic of the Congo na Somalia, bikaba bihuriye ku baturage barenga miliyoni 300.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama, Museveni yagarutse ku mateka ya Afurika avuga ko umugabane wigeze gukolonizwa kubera intege nke zirimo kutagira ubumwe, ubuyobozi bubi no kudaha agaciro ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Yavuze ko Afurika igomba kwirinda icyo yise “Okukonesa”, ijambo ry’Ikiganda risobanura “guteka nabi” abihuza n’impinduramatwara ya Afurika.
Yibukije ko Afurika yamaze kubona ubwigenge, ariko ko icyiciro gikurikira kigomba kuba ubumwe (Umoja).Yagize ati: “Twabonye ubwigenge. Intambwe ikurikira igomba kuba ubumwe. Iterambere rituruka ku musaruro no ku masoko. Iyo amasoko atatanye, Afurika iguma mu bukene.”
Museveni yasobanuye ko ibihugu bya Afurika bikwiye kubaka isoko rinini rya mbere, aho ibicuruzwa n’ishoramari byagenda byisanzuye hagati y’ibihugu, aho kugendera cyane ku masoko yo hanze.
Mu gusobanura akamaro ko kwigira no gukorera hamwe, Museveni yakoresheje umugani wo mu rurimi rw’Ikiganda agira ati: “Omuggo oguli ku mulirano tegugoba ngo.”
Uwo mugani usobanura ko inkoni iri mu rugo rw’umuturanyi idashobora kwirukana igisamagwe giteye.
Yasobanuye ko Afurika idakwiye guhora yishingikiriza ku bandi mu bibazo byayo, ahubwo igomba kubaka ubushobozi bwayo mu bukungu, mu mutekano no mu iterambere.
Abakuru b’ibihugu bagize EAC banaganiriye ku mavugurura agamije kunoza imikorere y’umuryango, cyane cyane mu bijyanye n’imari n’imiyoborere.
Mu byemezo byafashwe harimo:
Gushyiraho uburyo bushya bwo gutanga imisanzu y’ibihugu ku ngengo y’imari ya EAC, aho 50% izajya itangwa ku buryo bungana hagati y’ibihugu, indi 50% igashingira ku bunini bw’ubukungu bwa buri gihugu.
- Kugabanya ibirarane by’imisanzu ibihugu byari bibereyemo umuryango, aho 50% byabyo byakuweho, ibisigaye bikazishyurwa mu myaka ibiri.
- Kwemeranya ko ibyemezo bimwe na bimwe byajya bifatwa n’ubwiganze bw’ibihugu bibiri bya gatatu, aho kuba ngombwa ko buri gihugu cyose cyemeranya.
- Kwemeza ko abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko ya EAC bazajya bahembwa n’inteko z’igihugu cyabo aho kuba umuryango ari wo ubahemba.
Aya mavugurura agamije kugabanya ibibazo by’imari byari bimaze igihe bivugwa muri uyu muryango no kunoza imikorere yawo.
Mu biganiro byabereye i Arusha, abayobozi bagaragaje ko intego nyamukuru y’umuryango ari ugukomeza kwimakaza isoko rusange, guteza imbere ibikorwa remezo bihuriweho n’ibihugu ndetse no kongera ubucuruzi hagati yabyo.
Museveni yavuze ko mu mwaka azamara ayobora EAC azashyira imbaraga mu:
- kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu bya EAC
- kubaka ibikorwa remezo bihuriweho n’akarere
- gukomeza gushyigikira isoko rusange rya Afurika y’Iburasirazuba
Abasesenguzi bavuga ko iyo nama yabereye i Arusha ishobora kuba imwe mu zishobora gutanga icyerekezo gishya mu rugendo rwo guhuza ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, cyane cyane mu gihe umuryango umaze kwaguka ukagera ku bihugu umunani n’ubwo muri iki gihe usa nk’uwacitse intege na bimwe mu bihugu biwugize bikaba biri mu makimbirane hagati yabyo.
