Rusizi: Umukobwa yakase Umusore akoresheje urwembe amuziza kumwima urukundo

FB_IMG_1770803443249

Umukobwa witwa Gihozo Henriette w’imyaka 18 afungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kamembe mu Karere ka Rusizi, akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa bikomeye umusore witwa Hanyurimana Lazare w’imyaka 25, nyuma y’uko amuteye akoresheje urwembe mu kabari.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe, mu ijoro ryavugwagamo amakimbirane ashingiye ku rukundo.

Uko byagenze

Amakuru atangwa n’abari aho avuga ko uyu mukobwa yasanze uwo musore mu kabari ahagana saa mbiri z’ijoro, aho yari yicaye anywa icupa ari kumwe n’abandi. Nyuma yo kumusuhuza, ngo yashatse kwicara iruhande rwe, ariko umusore aramuhunga.

Abari aho bavuga ko umukobwa yahise amubaza impamvu akomeje kumwirengagiza kandi yaragaragaje ko amukunda. Umusore ngo yamusubije ko nta mubano wihariye amufiteho kandi ko atiteguye gukundana na we.

Ibiganiro byabo byaje gufata indi ntera, aho batangiye guterana amagambo, kugeza ubwo umukobwa amukubise urushyi, na we akamusubiza. Abari aho barabakijije, umukobwa arasohoka, bigaragara ko ikibazo kirangiye.

Icyakora, amakuru akomeza avuga ko umukobwa yagiye muri butiki iri hafi aho agura urwembe. Yagarutse mu kabari atunguranye, ahita arukoresha amukomeretsa ku kuboko, ku kibero no mu gatuza.

Umusore yahise ava amaraso menshi, atangira kugira isereri mbere yo kujyanwa kwa muganga mu bitaro bya Gihundwe. Kugeza ubu ari gukurikiranwa n’abaganga.

Uko inzego zabimenye

Abanyerondo, ubuyobozi bw’Akagari ka Gihundwe n’inzego z’umutekano bahise bagera aho byabereye. Umukobwa yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa RIB sitasiyo ya Kamembe.

Umwe mu banyerondo wavuganye n’itangazamakuru yavuze ko bikekwa ko icyaha cyakozwe mu buryo bwateguwe, kuko umukobwa yagiye kugura urwembe nyuma yo guterana amagambo n’uwo musore.

Ati: “Yatubwiye ko yababajwe no kuba umusore akomeza kumwanga kandi we yumva amukunda cyane. Ariko gukomeretsa umuntu si bwo buryo bwo gukemura ikibazo.”

Ubuyobozi busaba urubyiruko kwirinda urugomo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, yemeje aya makuru avuga ko ari ikibazo kidasanzwe cyabaye muri uwo murenge.

Yagize ati: “Umukobwa yemeye ko yamukomerekeje amuziza ko yamwimye urukundo. Ibyo si byo bikwiye kuranga urubyiruko. Iyo habaye ikibazo, hagomba gushakwa inzira z’amahoro zo kugikemura.”

Yasabye urubyiruko kwirinda gushaka urukundo ku gahato, kwirinda ubusinzi n’imyitwarire ishobora kubashyira mu makimbirane no mu byaha.

Yihanganishije umusore uri kuvurirwa mu bitaro, anibutsa ababyeyi gukomeza gukurikirana uburere bw’abana babo, cyane cyane abari mu kigero cy’ubwangavu n’ubusore.

Icyo amategeko ateganya

Urwego rw’Ubugenzacyaha rukomeje iperereza kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye. Mu gihe icyaha cyamuhama, ashobora gukurikiranwa ku cyaha cyo gukomeretsa ku bushake, gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Ibi bibaye mu gihe inzego z’ubuyobozi zikomeje kwibutsa abaturage ko amakimbirane ashingiye ku rukundo cyangwa izindi mpamvu adakwiye gukemurwa hakoreshejwe urugomo, ahubwo hakifashishwa inzira z’amategeko n’ubujyanama.