Uko umukobwa yarashwe na se agapfa nyuma y’impaka ku bijyanye na politke ya Trump

Screenshot_20260211-113111

Urukiko rushinzwe gupima inkomoko y’impfu (Coroner’s Court) rwo mu gace ka Cheshire mu Bwongereza rwatangiye kuburanisha ku rupfu rwa Lucy Harrison, umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko warasiwe muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yagiye gusura se.

Lucy Harrison, ukomoka mu mujyi wa Warrington mu Ntara ya Cheshire, yarashwe mu gatuza ku wa 10 Mutarama 2025 mu mujyi wa Prosper, hafi ya Dallas. Icyo gihe yari mu biruhuko muri Amerika ari kumwe n’umukunzi we, Sam Littler.

Impaka ku byerekeye Donald Trump

Mu buhamya bwatangiwe mu rukiko, Sam Littler yavuze ko ku munsi Lucy yapfiriyeho habayeho impaka zikomeye hagati ye na se, Kris Harrison, zishingiye ku bitekerezo bya politiki byari bifitanye isano na Donald Trump, wari uri kwitegura kurahira nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ya kabiri.

Littler yasobanuye ko Lucy yakundaga kutishimira uburyo se yavugaga ku gutunga imbunda, ndetse ko byamubabazaga cyane. Ku wa 10 Mutarama mu gitondo, mu gihe bari mu mpaka zijyanye na Trump, Lucy yabajije se ati: “Wabyumva ute se iyo mba ndi wa mukobwa wagize ibyago byo gusambanywa ku gahato?”

Nk’uko byumvikanye mu rukiko, Kris Harrison yamusubije ko afite abandi bakobwa babiri babana, bityo ko ibyo bitamubabaza cyane. Ayo magambo ngo yababaje Lucy cyane, ahita azamuka ajya mu cyumba cye arira.

Se yemeye ko yari yasubiye mu kunywa inzoga

Urukiko rwumvise kandi ko Kris Harrison, wimukiye muri Amerika Lucy akiri umwana muto, yari yarigeze kujya mu kigo cyita ku bantu bafite ikibazo cy’ubusinzi. Mu nyandiko yoherereje urukiko, Kris Harrison yemeye ko ku munsi w’iraswa yari yasubiye mu kunywa inzoga, anywa hafi mililitiro 500 za likeli(Liquor).

Nubwo atigeze yitabira iburanisha, amagambo ye yasomwe mu rukiko agaragaza ko yemera ko yari anyoye kuri uwo munsi.

Iperereza n’icyemezo cy’abacamanza

Polisi yo mu mujyi wa Prosper yakoze iperereza ku rupfu rwa Lucy, irufata nk’urushobora kuba rwatewe n’uburangare cyangwa ubwicanyi budateguwe (manslaughter). Icyakora, dosiye yashyikirijwe inteko y’abacamanza (grand jury) mu Ntara ya Collin, ari bo bagombaga gufata icyemezo niba hakwiye gukurikiranwa mu buryo bw’amategeko.

Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso, iyo nteko y’abacamanza yafashe icyemezo cyo kutamukurikirana mu nkiko, bityo nta rubanza rw’inshinjabyaha rwigeze rufungurwa kuri Kris Harrison.

Agahinda k’umuryango n’abakunzi

Urupfu rwa Lucy Harrison rwashenguye umuryango we n’inshuti, cyane cyane ko rwabereye kure y’igihugu cye cy’amavuko. Umukunzi we Sam Littler, wari kumwe na we muri urwo rugendo, yavuze ko impaka z’uwo munsi zari zikomeye, ariko ko nta wari witeze ko zishobora kugera ku ngaruka zikomeye nk’izo.

Iburanisha ryo kumenya neza icyateye urupfu rwe rirakomeje mu Bwongereza, aho urukiko ruzasuzuma ibisobanuro byose byatanzwe, rugamije kumenya ukuri ku byabaye kuri uwo munsi.

Iyi nkuru irimo gukurikiranwa n’inzego zitandukanye, mu gihe umuryango wa Lucy utegereje ibisubizo birambuye ku byateye urupfu rw’umukobwa wabo.