Umugabo yamaze amezi 3 ku kibuga cy’indege yanze kujya mu rugo kubera gutinya Coronavirus

Umugabo witwa Aditya Singh w’imyaka 36 ukomoka muri California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze amezi atatu ku kibuga cy’indege yanga kujya iwe mu rugo atinya kwandura Coronavirus.

Uyu mugabo yamaze ayo mezi ku kibuga cy’indege cya O’Hare yanga kujya iwe muri Los Angeles.

Yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize ashinjwa kwinjira ahantu hatemewe mu kibuga cy’indege. Abashinjacyaha babwiwe ko uwo mugabo yageze ku kibuga tariki 19 Ukwakira umwaka ushize.

Mu minsi ishize abakozi bamwe ba sosiyete United Airlines. Baramwegereye bamubaza uwo ari we, abereka ikarita igaragaza ko akora ku kibuga cy’indege. Icyakora icyatumye bamukeka, yaberetse ikarita y’umugabo wakoraga kuri icyo kibuga ariko umaze igihe yaraburiwe irengero.

Uretse kwiyitirira inzego adakorera, Singh ashinjwa no kwiba amadolari 500. Ku kibuga cy’indege yatungwaga n’ibiryo abagenzi bamuhaga.

CNN yatangaje ko mu rukiko yasabwe ingwate y’amadolari 1000 kugira ngo arekurwe by’agateganyo kandi agategekwa kutazongera kugera ku kibuga cy’indege cya O’Hare. Biteganyijwe ko azasubira mu rukiko tariki 27 Mutarana 2021.

 

Aditya Singh yafashwe ashinjwa kumara amezi atatu ku kibuga cy’indege mu buryo butemewe

@igicumbinews.co.rw