24.4.2020: Amakuru mashya kuri Coronavirus mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bipimo 1046 yafashe uyu munsi, habonetsemo abantu 22 bashya banduye Coronavirus, bituma umubare w’abanduye icyo cyorezo mu Rwanda ugera ku 176, mu gihe abamaze gukira ari 87.

Itangazo rya Minisante ryo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mata 2020, rigaragaza ko mu ‘bipimo 1046 byafashwe uyu munsi, habonetse abarwayi bashya 22, nta mushya urimo ndetse nta n’uwapfuye.’

Rikomeza rivuga ko ‘ibi bigaragaza ubwiyongere bw’imibare y’abanduye mu batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana.’

Kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka abantu 176 banduye icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus, abakize ni 87 mu gihe abakiri kwitabwaho bagera kuri 89.

Minisante ivuga ko abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi boroherwa.

Abaturarwanda basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kuguma mu rugo, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Minisante kandi yasabye abafite amakuru kuyatanga ngo bakomeze kwitabwaho n’inzego zibishinzwe.

Rigira riti ‘‘Umuntu wese wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.’’

@igicumbinews.co.rw