Prince Kid yasezeranye na Miss Elsa imbereye y’amategeko

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wateguraga Miss Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko na Miss Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017. Ni umuhango wabereye mu murenge wa Rusororo, mu karere ka Gasabo. Abari batumiwe biyakiriwe mu Kiyovu mu ibanga rikomeye.

Aba bombi basezeranye nyuma y’inkuru zagiye zihwihwiswa ko bakundana, biza gusemburwa no kuba Prince Kid yarigeze gufungwa ashinjwa ibyaha bifitanye isano no gusambanya abakobwa bagiye bitabira Miss  Rwanda mu bihe bitandukanye. Muri iryo fungwa rye Miss Elsa ni umwe mu bamurwaniye ishyaka kugeza ubwo nawe afunzwe ashinjwa guhimba inyandiko mpimbano ngo yari yasinyishije  bagenzi be bagiye batsindira ikamba rya Miss Rwanda kugirango uwo yakundaga arekurwe ariko nawe  birangira afunzwe gusa yaje kurekurwa.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: