14.4.2020: Amakuru mashya kuri Coronavirus mu Rwanda

Minisante yatangaje ko kuri uyu munsi hafashwe ibipimo 983 abantu barindwi aba aribo basangwamo Coronavirus, mu gihe abandi barindwi bari bayirwaye bakize.

Umubare w’abamaze kwandura mu gihugu bose hamwe ni 134 barimo 49 bamaze gukira.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Mata 2020 rivuga ko uyu munsi hagaragaye abandi bantu barindwi barwaye Coronavirus mu bipimo 983 byafashwe.
Rivuga ko abo bantu ‘batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda.’

Abagaragaweho Coronavirus basabwe gukomeza gutanga amakuru kugira ngo inzego z’ubuzima zoroherwe no gukurikirana no kwita ku baba baranduye muri urwo ruhererekane.

Minisante ivuga ko ‘‘Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byabo, aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.”

Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa kuko “abenshi muri bo nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye.’’

Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika ku ngamba zo kwirinda zirimo gukaraba intoki kenshi hifashishijwe amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe, kubahiriza intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi no gushyira mu kato k’ibyumweru bibiri uwinjiye mu Rwanda wese.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

@igicumbinews.co.rw