13.4.2020: Amakuru mashya kuri Coronavirus mu Rwanda

Umuntu umwe yasanganywe Coronavirus mu bipimo 901 byafashwe, bituma umubare w’abayirwaye mu Rwanda ugera ku 127 mu gihe abagera kuri 42 bamaze gusezererwa barimo 17 bakize mu masaha 24.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umuntu wasanganywe Coronavirus kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Mata 2020, ‘aheruka kugirira ingendo mu mahanga.’

Itangazo ryayo rigira riti “Uwo wagaragaweho Coronavirus yahise ashyirwa mu kato kandfi hakomeje gushakishwa abantu bose bahuye na we kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.’’

Minisante yaburiye umuntu ugerageza guhisha cyangwa kwinangira gutanga amakuru ku bahuye n’urwaye Coronavirus ko aba ashyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

Iti ‘‘Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byabo, aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.”

Abarwayi bagifite virusi mu mibiri yabo bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa kuko “abenshi muri bo nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye.’’

Ukwezi kurashize umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda. Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo byemejwe ko Umuhinde wageze mu gihugu ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai, yasanganywe iyo ndwara.

U Rwanda rwafashe ingamba zirimo guhagarika ibikorwa bitandukanye no kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Guverinoma ku wa 1 Mata 2020 yafashe icyemezo cyo kongera iminsi 15 ku ngamba zari zafashwe zo guhangana na Coronavirus zirimo gufunga imipaka no kuguma mu rugo, ingendo zigakorwa gusa n’abajya gushaka cyangwa gutanga serivisi zihutirwa nko guhaha no kwivuza.

Icyorezo cya Coronavirus kimaze gukangaranya Isi cyabonetse bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019. Kuva icyo gihe abantu 1 910 585 bamaze kucyandura, 441 198 baragikize mu gihe 118 554 cyabahitanye.

Abanyarwanda basabwa gukomeza kwitwararika ku ngamba zo kwirinda zirimo gukaraba intoki kenshi hifashishijwe amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe, kubahiriza intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi no gushyira mu kato k’ibyumweru bibiri uwinjiye mu Rwanda wese.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

@igicumbinews.co.rw