Uwari umuyobozi wa Radio Isangano yitabye Imana

Jerome Rwasa wari umuyobozi wa Radiyo y’abaturage, Isangano yo mu Karere ka Karongi yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru avuga ko Rwasa yaguye iwe mu rugo.

 Igicumbinews.co.rw yamenye ko Yari amaze iminsi arwaye indwara y’umwijima ndetse muri Gicurasi uyu mwaka ngo yagiye kwivuriza mu Buhinde.

Yaje kugaruka mu Rwanda akomeza kwivuriza mu bitaro bitandukanye.

Yatangiye itangazamakuru mu 1996 ubwo yari umunyamakuru wa ORINFOR ahava mu 2011 agirwa Umuyobozi wa Radio Isangano y’i Karongi ari nabwo yari igitangira.

Yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no kurwanya jenoside (Genocide prevention studies).

@igicumbinews.co.rw