Umwogoshi yakatiwe gufungwa imyaka 15 kubera gukorakora ku mabere y’umukobwa

Umwogoshi wo mu karere ka Luanshya mu ntara ya Copperbelt mu gihugu cya Zambia, agiye gufungwa imyaka 15 muri Gereza azira gukorakora ku mabere y’umwana w’umukobwa ufite imyaka 15.

Urukiko rwisumbuye rwa Luanshya rwahamije uyu musore witwa Nickson Cilenga w’imyaka 20, utuye mu mujyi wa Mikomfwa, icyaha cyo guhohotera umwana utarageza imyaka y’ubukure.



Amakuru yavugiwe mu urukiko avuga Tariki ya 21 Werurwe 2021, mu ijoro aribwo Mama w’uwo mukobwa yamwohereje ku isoko rya Mikomfwa kugura umuceli.

Uyu mukobwa yabwiye urukiko ko yenda kugera ahari amaduka yahuye na Cilenga yafataga nk’umuvandimwe we kuko bose bari batuye mu mujyi umwe wa Mikomfwa.



Bombi bemeza ko bagiye kugendana kuko uwo musore nawe bari bamutumye umugati kuri iryo soko. Gusa uko bagendana umusore yayobeje uyu mukobwa amujyana mu kizima atangira gushaka kumusoma ariko umukobwa aranga.

Nyuma Cilenga yatangiye kumukora mu mabere ku ngufu, umukobwa atangira kurira byanatumye umuceli yari amaze kugura wose awumena hasi.

Zambia Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko Cilenga mu kwiregura kwe yavuze ko uwo ashinjwa guhohotera bakundanaga kuko bajya bagira n’ibihe byo kwishimisha rimwe na rimwe.



@igicumbinews.co.rw