Umwana w’umukobwa yapfuye nyuma yo gufatwa ku ngufu n’umugabo bari mu modoka




Umwana w’umukobwa witwa Gabrielly Dickson Alves Nascimento, w’imyaka 15 wo mu gihugu cya Brazil yapfuye amaze gufatwa ku ngufu n’umugabo w’imyaka 26, ubwo yari bamaze kubikorera mu modoka.

Amakuru dukesha The Mirror, avuga ko uyu mwana yapfuye kuwa kane w’icyumweru gishize, Tariki 29 Nyakanga 2021, amaze gusambanwa ku gahato n’uyu mugabo utatangajwe amazina.

Uyu mukobwa basanze uruhu rwe rwerurutse kandi intoki ze zimeze nkizavunitse bishoboke ko uwo mugabo yamufashe ku ngufu.



Bikimara kuba Polisi yahise ihagera, ajyanwa kwa muganga ameze nabi, ku bitaro bya UPA Jardim Casquiero, biherereye Cubatāo, mu mujyi wa São Paulo, agezeyo bamusangamo indwara yitwa Cardiopulmonary(iterwa no kubura umwaka mu mutima no mu bihaha).

Ikibabaje nuko abaganga bagerageje ku mwitaho bikanga bikarangira apfuye nyuma y’umunsi umwe, kuwa Gatanu Tariki 30 Nyakanga 2021.

Isuzuma rya muganga kandi  ryasanze mu gitsina Cy’uyu mwana harimo amaraso, nubwo ibisubizo ku isuzuma ry’umurambo kugeza ubu bitarasohoka, Polisi ivuga ko yishwe n’indwara y’umutima.

Umugabo ushinjwa gufata ku ngufu uyu mwana we yatawe muri yombi arashinjwa gufata ku ngufu umwana utarageza imyaka y’ubukure bikamuviramo urupfu.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: