Umusore yandikiye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda asaba ko abantu bajya babanza kubana mu nzu amezi 6 mbere yo gukora ubukwe

IMG_20250531_185350_(450_x_200_pixel)

Kuwa 25 Gicurasi 2025, umusore witwa Bikorimana Jean Bosco wo mu Karere ka Gisagara yandikiye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, asaba ko hajyaho itegeko rishyiraho amezi atandatu y’igerageza ku bantu baba bagiye kurushinga. Mu ibaruwa ye, yavuze ko abantu benshi bashakana bataramenyana bihagije, bigatuma ingo nyinshi zisenyuka mu gihe gito.

“Ibi bizafasha kumenyana neza, banamenye neza niba ibyo kubana babishobora,” yanditse atyo muri iyo baruwa.

Ingo zisenyuka mu gihe gito: Imibare irivugira

Icyifuzo cya Bikorimana gishingiye ku kibazo kimaze gufata intera ndende mu Rwanda: isenyuka ry’ingo zitamaze kabiri. Imibare itangwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ibarurishamibare (NISR) n’iy’Inkiko, igaragaza ko:

  • Mu 2020, gatanya 8,941 zemejwe n’inkiko.
  • Mu 2021, iyi mibare yiyongereye igera ku 10,978.
  • Mu 2022, hatandukanye ingo 11,653, aho abenshi bari bamaze munsi y’imyaka 5 babana.
  • Mu 2023, iyi mibare yazamutse kugera kuri 12,842 zemejwe n’inkiko.
  • Kuva muri Mutarama kugeza Ukuboza 2024, hatandukanye ingo 13,201.

Ibi bivuze ko mu myaka itanu gusa, hatandukanye ingo zisaga 57,615. Abasesenguzi bavuga ko igihe gito abantu bamara bamenyana mbere yo kubana, kimwe no kutihanganirana mu rugo, biri mu bituma ingo zisenyuka.

Abagabo n’abagore batandukana: Ni bande bagaragaza ubukana?

Raporo zitandukanye zerekana ko abantu bashakana bakiri bato, by’umwihariko abari hagati y’imyaka 20 na 30, ari bo benshi bagenda batandukana. Ibi biterwa n’impamvu zirimo:

  • Kudasobanukirwa inshingano z’urugo.
  • Ibibazo by’ubukungu.
  • Gufatana nabi iby’umutekano w’imyororokere (gufata icyemezo cyo kubyara, kuboneza urubyaro n’ibindi).
  • Kutagira ibiganiro birambye hagati y’abashakanye.

Perezida Kagame n’abandi bayobozi: Icyo bavuga ku isenyuka ry’ingo

Perezida Paul Kagame mu ijambo yagejeje ku rubyiruko mu nama ya YouthConnekt Africa Summit 2023, yavuze ko:

“Abashyingiranwa ntibakwiye kubikora nk’abari gukina. Ubukwe si igikorwa cy’igihe gito, ni ukwiyemeza kubana no gufashanya.”

Na ho Uwahoze ari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Dr. Valentine Uwamariya, mu kiganiro n’abanyamakuru muri Mutarama 2024, yavuze ko:

“Hari gahunda nshya zigiye gushyirwaho mu gufasha abashyingiranwa gutegurwa neza, harimo inyigisho zigamije kubafasha gusobanukirwa ubuzima bwo kubana mu rugo.”

Leta iravuga iki?

Leta y’u Rwanda ivuga ko imwe mu ngamba yafashe zirimo:

  • Gushyiraho amasomo y’itegurwa ry’ubuzima bw’urugo atangwa n’inzego z’ubuzima na MIGEPROF.
  • Gushyigikira imiryango itanga ubujyanama mu by’urugo (marriage counseling).
  • Guteza imbere amahugurwa y’abashyingirwa ku bufatanye n’amatorero n’amadini.
  • Guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu ngo.

Ese icyifuzo cya Bikorimana gishobora gushyirwa mu bikorwa?

Bikorimana arasaba ko umuntu wese ugiye gushyingirwa yazajya abanza kumarana amezi atandatu y’igerageza (pré-mariage), mu buryo bwemewe n’amategeko. Nubwo hari abashobora kubibona nk’ubangamira uburenganzira bw’abantu ku giti cyabo, hari abandi babona ko byafasha kugabanya umubare w’ingo zisenyuka vuba.

Iyi baruwa ye yakiriwe neza n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko ari igitekerezo cyiza, abandi bati: “Urukundo ntirupimwa n’igihe, ahubwo rupimwa n’ubwumvikane.”