Umupadiri yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa asambanira kuri Alitari

Umupadiri wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa n’abandi bantu babiri bakorera imibonano mpuzabitsina kuri alitari.

Byabaye kuwa 30 Nzeri 2020, nyuma y’amashusho yafashwe n’uwari aje kuri kiliziya, iherereye muri Leta ya Louisiana yitiriwe Mutagatifu Petero na Paul, agaragaza Padiri Travis Clark akorana ubusambanyi n’abagore babiri kuri Alitari.

Umutangabuhamya yavuze ko yatambutse ku idirishya rya kiliziya akabona Clark akorana ubusambanyi n’abagore babiri aribo Melissa Cheng w’imyaka 23,ndetse n’umukinnyi w’amafilime y’urukozasoni Mindy Dixion w’imyaka 41. Uyu mutangabuhamya yahise afata abo bantu amashusho, anahamagara polisi.

Abapolisi bavuze ko nyuma yo kohererezwa ayo mashusho bagiye ku kiliziya aho ayo mahano yabereye bakahasanga abo bagore bambaye ubusa.

Mu gihe abashinzwe umutekano binjiraga muri iyo kiliziya uyu mu padiri ntiyari kuri Alitari, yaje nyuma , avuga ko ari inshuti ze kandi ko zari zaje kuhakinira filime.

Yagize ati “Ni abashyitsi kandi n’inshuti zanye, bafite uburenganzira bwo kuhafatira amashusho.”

Diyosezi uwo mupadiri abarizwamo yahise imuhagarika mu mirimo mu gihe agikurikiranywe n’ubutabera.

 

Padiri Travis Clark yafashwe amashusho ari gusambanira kuri alitari hamwe n’abagore babiri