Umupadiri yaguye kuri Alitari arimo gusoma Misa ahita yitaba Imana
Padiri Raimund Beisteiner, wari ufite imyaka 59 y’amavuko, yapfuye mu buryo butunguranye ari mu gitambo cya misa yo ku Cyumweru. Ibi byabereye muri paruwasi ya Wiesmath, mu gace ka Lower Austria, aho yari amaze igihe akorera umurimo wa gisaserodoti.
Nk’uko byatangajwe n’inzego za Kiliziya Gatolika muri ako karere, Padiri Beisteiner yaguye mu kiliziya mu gihe yari ayoboye misa isanzwe yo ku Cyumweru. Abari bitabiriye uwo muhango bavuga ko yagize ikibazo cy’ubuzima gitunguranye, ahita agwa imbere y’abakirisitu, bituma misa ihita ihagarikwa.
Abashinzwe ubutabazi bahise bahamagarwa, bagerageza kumuha ubufasha bwihuse, ariko biza kugaragara ko ubuzima bwe butashoboye kurokorwa. Urupfu rwe rwatunguranye rwasize agahinda n’akababaro mu bakirisitu, inshuti n’abo bakoranaga.
Padiri Raimund Beisteiner yari azwi nk’umusaserodoti wicisha bugufi, wiyeguriye umurimo we wo gukorera Kiliziya n’abakirisitu. Yari amaze imyaka myinshi akorera muri paruwasi zitandukanye, aho yagaragaraga nk’umuyobozi wita ku mibereho ya roho n’iy’abantu ku giti cyabo.
Abakirisitu bo muri Wiesmath bavuze ko bamubonagamo umubyeyi wa bose, wumvaga ibibazo by’abantu kandi ugaharanira amahoro n’ubumwe mu muryango mugari wa Kiliziya. Abenshi bagaragaje ko urupfu rwe rubabaje cyane kuko raje rutiteguye, kandi rubaye mu gihe yari ari mu murimo akunda kandi yiyemeje kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe.
Kiliziya Gatolika muri Autriche yatangaje ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Padiri Beisteiner n’abakirisitu bose bagizweho ingaruka n’urupfu rwe. Yanashimye ubwitange bwe n’imyaka yose yamaze akorera Imana n’abantu, igaragaza ko azahora yibukwa nk’umusaseridoti w’intangarugero.
Biteganyijwe ko hazategurwa umuhango wo kumuherekeza mu cyubahiro, aho abakirisitu n’abayobozi ba Kiliziya bazahurira hamwe bamusezereho bwa nyuma, banamusabira kuruhukira mu mahoro.
Urupfu rwa Padiri Raimund Beisteiner rwongeye kwibutsa benshi ko ubuzima ari impano ishobora guhagarara igihe icyo ari cyo cyose, ndetse n’abiyeguriye Imana bakaba bakwiye kwibukwa ku bwitange n’urukundo bagaragarije abo bakoreye.
