Umunyamakuru wa TV1 yasezeranye imbere y’amategeko

Athanase Munyarugendo usanzwe ari umunyamakuru wa TV1 yasezeranye imbere y’amategeko na Goudoula Abizerimana, bemeranyijwe ko bazabana akaramata bakazasangira akabisi n’agahiye.



Ni umuhango wabereye mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi, aho bari baherekejwe n’inshuti n’abavandimwe.

Nyuma y’uyu muhango Munyarugendo yabwiye Igicumbi News ko gufata icyemezo cyo gushinga urugo bisaba gutinyuka kandi ukemera kwakira inshingano.



Ati: “Burya narabibonye abasore dutinya gushaka kubera gutinya inshingano ariko ikintu cya mbere ni ugutinyuka kandi ukiyemeza gukorera urugo nanjye nafashe umwanzuro kandi hamwe no kwiyemeza urugo rwacu ruzatera imbere”.

Athanase Munyarugendo yakomeje asaba abandi basore gutinyuka bakubaka urugo kuko ariyo nzira bose bagomba gucamo bakazabasha kurera abana babo hakiri Kare.



Munyarugendo ni umunyamakuru ukora mu gisata cy’amakuru kuri TV1 yagiyeho avuye kuri Radio Ishingiro.

BIZIMANA Desire/Igicumbi News