Umunyamakuru Umuhire Valentin yitabye Imana

Umunyamakuru Umuhire Valentin wari ufite inararibonye n’uburambe mu mwuga w’itangazamakuru akaba kuri ubu yari umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru ValueNews yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru y’urupfu rwa Umuhire, yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 7 Mutarama 2021.

Abo mu muryango we batangaje ko yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro bya Kigali CHUK ari naho yaguye.

Umuhire yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio na Tv10 yakoreye mu myaka ya 2013 ndetse n’ibindi bitangazamakuru birimo Radio Huguka ndetse by’umwihariko akaba yarakoreye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

Kuri ubu yakoraga ikiganiro ‘Urubuga rw’Itangazamakuru’ cyacaga kuri Isango TV na Radio Isango Star, kikanatambukira icyarimwe kuri Radio zitandukanye nka Radio Ishingiro y’i Gicumbi, Radio Isangano y’i Karongi, Radio Huguka y’i Muhanga, Voice of Africa, Radio Inkoramutima, Radio Authentic, Radio Izuba na Energy Radio y’i Musanze.

Kuri ubu yari atuye mu mujyi wa Musanze.

@igicumbinews.co.rw