Umunyamakuru Célestin Ntawuyirushamaboko yitabye Imana

Umunyamakuru Célestin Ntawuyirushamaboko yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa kane Tariki ya 14 Mata 2022, azize uburwayi ku bitaro bya Kibagabaga.

Amakuru avuga ko Célestin atari amaze igihe arwaye kuko yagiye kwa muganga yijyanye bamuha ibitaro nyuma aza kwitaba Imana bitunguranye.

Nyakwigendera yamenyekanye ku bitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, TV1 akaba yakoreraga BTN TV.

@igicumbinews.co.rw 

KWAMAMAZA