Umugore yafatiye mu cyuho umugabo we arimo gusambana n’umukobwa babyaranye

Umugore wamaze gutandukana n’umugabo we yamenyesheje polisi ko yaguye gitumo umugabo we aryamanye n’umukobwa we, anavuga ko ari yo mpamvu yatumye amuta akigendera.

Polisi yahise ita muri yombi uyu mugabo, umuyobozi w’umudugudu, Rasheed Sholab, wari Baale wa Oose Agbedu Ajibawo, mu gace ka Owode-Yewa muri Leta ya Ogun, muri Nigeria yavuze ko hari amakuru yanavugaga ko uyu mugabo yari asanzwe asambana n’umukobwa we w’imyaka 15 y’amavuko (izina ntiryatangajwe).

Televiziyo ya Kingsparo yamenye ko Baale yatawe muri yombi nyuma ya raporo yakozwe kuri uyu mukobwa kuri sitasiyo ya polisi ya Owode Egbado.

Kuri uyu wa Kane, nibwo ushinzwe gukora amashusho y’igipolisi cya Leta ya Ogun, Abimbola Oyeyemi, yemereye ikinyamakuru DAILY POST ko ibyo byabaye.

Nk’uko Oyeyemi abitangaza ngo uyu mukobwa yabwiye polisi ko se yari amaze igihe kirekire aryamana na we, ko yabitangiye kuva afite imyaka cumi n’umwe.

@igicumbinews.co.rw