Umugore amaze imyaka 15 abitse umurambo wa Nyirakuru muri Firigo

Umugore wo muri Leta ya Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatatu aragezwa imbere y’urukiko ashinjwa kumarana imyaka 15 umurambo wa nyirakuru uri mu cyuma cyifashishwa mu gukonjesha, frigo.

Cynthia Carolyn Black yatawe muri yombi mu mpera z’ukwezi gushize azira kubika mu nzu umurambo wa nyirakuru Glenora Reckord Delahay, wapfuye mu mwaka wa 2004 afite imyaka 94.

Ibinyamakuru byo muri Amerika byatangaje ko Cynthia Carolyn Black n’umuryango we bakomeje kujya bakira inkunga y’abatishoboye yahabwaga uwo mukecuru nk’aho akiriho.

Delahay w’imyaka 61 akaba umukobwa w’uwo mukecuru wapfuye, yabwiye Polisi ko Cynthia Carolyn Black yababwiye ko yabitse uwo murambo kuko mu muryango bari bakeneye amafaranga yo kubaho bagahitamo kwifashisha ayahabwaga uwo mukecuru nk’inkunga.

Polisi yavumbuye umurambo w’uwo mukecuru muri frigo mu mwaka wa 2019 nyuma yo guhabwa amakuru ko hari abantu bashobora kuba babitse umurambo mu nzu.

Mu byaha Cynthia Carolyn Black ashinjwa harimo gushinyagurira umurambo no kwiba umutungo wa Leta.

Cynthia Carolyn Black ashinjwa ibyaha byo gushinyagurira umurambo

@igicumbinews.co.rw