Umugabo yashinjijwe gusambanya umwana we inshuro 24 yemera 2 gusa

Umugabo usanzwe ari umucuruzi ahitwa Ndola muri Zambia yashinjwe gusambanya umukobwa we w’imyaka 16 inshuro 24 ariko we yemereye urukiko inshuro 2.

Uyu mugabo wagejejwe imbere y’urukiko ashinjwa gusambanya umukobwa we inshuro 24 akamutera inda,yemereye urukiko ko yabikoze inshuro 2 gusa yemera ko ashobora kuba yaramuteye inda.

Uyu mugabo yiregura, yabwiye urukiko ati “Nyakubahwa,nabikoze inshuro 2 gusa ntabwo namusambanyije izo nshuro zose nshinjwa.”

Uyu mukobwa w’imyaka 16 yabwiye urukiko rwa Ndola ko se yamufungiye mu cyumba akajya amusambanya kenshi kugeza ubwo yamuteye inda.

Yakomeje avuga ko se igihe cyose yamusambanyaga,yamuhaga ibinini 7 bya paracetamol byo kunywa.

Uyu mukobwa yavuze ko se yatangiye kumusambanya ubwo yari amaze gutandukana na nyina.

Uyu mugabo yavuze ko yemera ko yasambanyije umukobwa inshuro 2 ndetse atahakana ko ariwe wamuteye inda.

@igicumbinews.co.rw