Umuforomo wakoraga ku Bitaro bya Byumba yiyahuje umuti wica imbeba arapfa

Kuri uyu wa gatatu Tariki ya 03 Ugushyingo 2021, nibwo Gatete Bernard, wari ufite imyaka 38 y’amavuko wari umuforomo ku Bitaro bya Byumba yitabye Imana bitunguranye.

Nyakwigendera yari atuye mu murenge wa Byumba, Akagari ka Gisuna, mu mudugudu wa Kinihira ya kabiri.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Byumba, Dr Uwizeye Mrcel, yabwiye Igicumbi News ko hakekwa ko yiyahuye.

Agira ati: “Ejo nibwo yarembeye mu rugo ambulance imuzana ku bitaro birangira yitabye Imana hakaba hakekwa ko yiyahuje umuti wica imbeba”.

Kanda hasi wumve uko ubuyobozi bubisobanura:

Igicumbi News kandi yavuganye na Nshimiyimana Valens, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Byumba, yemeza aya makuru.

Agira ati: “Amakuru yatugezeho avuga ko ambulance yamujyanye kwa muganga agezeyo ahita apfa, bikaba bivugwa ko yanyoye umuti wica imbeba, hakaba hakekwa ko yari afitanye amakimbirane n’umugore we ariko tukaba tutaramenya niba aricyo cyatumye yiyahura cyangwa hari ikindi cyabiteye, turimo gukurikirana ngo turebe icyo yazize”.

Nshimiyimana kandi yakomeje agira inama ingo zifitanye amakimbirane ko “Abantu babana bafitanye amakimbirane bagomba kwitwararika aho kugirango umwe yice undi cyangwa umwe yiyahure bagana ubuyobozi bukabafasha”.

Amakuru Igicumbi  News, yahawe na bamwe mu baturanyi be, avuga ko uyu mugabo yiyahuye ejo hashize ku manywa ubwo yari agiye gufata ifunguro rya saa sita mu rugo rwe.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: