Gicumbi: Ujya mu kazi uhunga ubukene ahubwo ukabwikururira-umuturage wambuwe n’umurenge wa Shangasha

Abubatse inzu z’abatishoboye zo mu murenge wa Shangasha mu karere ka Gicumbi barataka kwamburwa amafaranga bakoreye.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Shangasha burasaba aba baturage bavuga ko bambuwe gutegereza bihanganye. Aba baturage bavuga ko kuva mu kwezi kwa Gatatu batarahembwa amafaranga bakoreye.



Umwe muri aba baturage bavuga ko bambuwe witwa NIRAGIRE ERIC yagize ati: “Nkanjye bandimo 80.000, kutayabona byangizeho ingaruka zo kutabona mituweri, hari igihe umuntu ajya mu kazi ahunga ubukene ahubwo akabwikururira.”

Undi yagize ati: “ayaaaya wabiretse wa mugabo we ko batwambuye burundu, nkanjye bandimo 164.800 Frw bayanyambuye kuva mu kwezi kwa Gatatu k’uyu mwaka kugeza mu kwa Munani. nkanjye ndi uwo mu Rubaya, rero byabaye ngombwa ko mva mu nzu nabagamo ntorotse, ubu n’ibikoresho byanjye by’akazi niho byasigaye nagize isoni zo kujya kubizana . Hari igihe umuntu ajya mu kazi ahunga ubukene ahubwo akabwikururira, tekereza wenda wowe Munyamakuru uri umusore cyangwa umugabo, umuntu w’umugabo gusiga urugo amezi ane ugasubiranayo ubusa!?’’



Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangasha, MBARUSHIMANA Prudence, yabwiye Igicumbi News, ko ikibazo cy’aba baturage kiri mu nzira yo gukemuka.
Yagize ati: “Ni inzu zirikubakwa na Reserve Force ntiziranarangira, bakwihangana bagategereza. Ubuyobozi bw’umurenge burakizi, Reserve Force ni urwego rutakwambura abaturage uraruzi rero barigushaka uburyo babishyura.’’

Inzu aba baturage bubatse ,ziri mu kagari ka Shangasha, mu murenge wa Shangasha, mu karere ka Gicumbi zikaba zubatse mu buryo bwa Four in One zigomba gutuzwamo imiryango 12.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: