Uganda: Abantu batawe muri yombi bari mu birori by’ubusambanyi

Polisi ya Uganda muri Kampala yataye muri yombi abantu bagera kuri 21 basanzwe bari mu kirori cy’ubusambanyi cyaberaga mu nzu y’umuturage ahitwa i Kireka, mu Karere ka Wakiso.

Umuvugizi w’Igipolisi muri Kampala, Patrick Onyango yagize ati: “Ubutasi bwakiriye amakuru kuri iki kirori uhashyira abantu batanga amakuru bo kugenzura no kumenyesha polisi igihe ikirori gitangirira.”

Yakomeje agira ati: “Ahagana saa sita z’ijoro, igipolisi cyamenyeshejwe ko imikino yo guhuza ibitsina yatangiye maze twinjira mu gikorwa.”

Chimpreports yatangaje iyi nkuru ivuga ko Polisi yari iherutse kugaba igitero ku nzu iherereye ahitwa Kiwatule, aho abari bahari bari mu bikorwa nk’ibi by’urukozasoni.

Kuri iki Cyumweru Onyango akaba yakomeje avuga ati: “mu gitero ku nzu iri muri Kireka, twafatiye mu cyuho ababyitabiriye”.

Yongeyeho ko bafashwe bakaba bafungiye kuri station ya polisi ya Kireka, ku byaha byo gusuzugura amabwiriza y’umukuru w’igihugu yo kutegerana kubera icyorezo cya Covid-19 no gukora ibikorwa bishobora gutuma icyorezo kirushaho gukwirakwira.

Igitangaje, nuko ibikorwa by’urukozasoni bari barimo mu byaha baregwa bitarimo nk’aho nta mategeko ahari ahana ibi byaha muri Uganda.

@igicumbinews.co.rw