Ubuhamya bwa Guverineri Gatabazi wakize Coronavirus

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko amaze iminsi arwaye Coronavirus ndetse kuri ubu yamaze gukira akaba yasubiye mu kazi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021, nibwo Guverineri Gatabazi yahishuye ko nyuma yo gukira iki cyorezo ,atifuza ko hari umuturage wagakwiye kuba agifite imyumvire igamije gukerensa Coronavirus akurikije uko we yayirwaye ikamuzahaza.

Mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, Gatabazi yavuze ko koko yarwaye iki cyorezo ariko kuri ubu yakize yasubiye mu kazi.

Ati “Narakize, ubu nasubiye mu kazi.”

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Gatabazi yarwaye iki cyorezo mu mpera z’umwaka ushize, araremba ku buryo yageze no ku rwego rwo kongererwa umwuka aho yari arwariye mu kigo cyakirirwamo abanduye Coronavirus giherereye i Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.

Ubwo yaganiraga na RBA, yavuze ko hatabayeho gukaza ingamba abantu bashobora gupfa izuba riva.

Yakomeje agira ati “Abantu bashobora kudupfana izuba riva! Nagira ngo mbwire abaturage ko COVID-19 ari indwara ikomeye njye ndanayizi ko yangezeho kandi irampungabanya mu buryo buhagije, ntabwo nifuza ko hagira umuntu warwara COVID-19.”

“Abaturage bumve ko ari indwara ikomeye, ibabaza, yica abantu. Abaturage bareke kuyisuzugura kandi bareke kumva ko ari iy’I Kigali.”

Guverineri Gatabazi ntabwo yaherukaga kugaragara mu ruhame ndetse no mu kazi dore ko hari amakuru avuga ko nyuma yo gukira Coronavirus yabanje guhabwa ikiruhuko akaba yagarutse mu kazi kuri uyu wa Mbere.

Uyu muyobozi yagaragaye mu bikorwa byo gutangiza icyiciro cy’amashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’abanza ku ishuri ribanza rya Bukane riherereye mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze.

Imibare y’abarwayi bashya ikomeje kwiyongera kuko nko mu minsi irindwi ishize mu Rwanda habonetse abantu 1402 basanganywe ubwandu bwa Coronavirus. Abitabye Imana na bo bariyongereye cyane baba 22.

Coronavirus ni indwara itarabonerwa umuti cyangwa urukingo rwemejwe n’inzego zibifitiye ububasha. Mu kwita ku wayanduye havurwa ibimenyetso byayo birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

 

Guverineri Gatabazi yasabye abantu kwirinda gukerensa COVID-19 nyuma yo kuyirwara

@igicumbinews.co.rw