The Ben yatangajwe n’akabari gaciriritse kamwitiriwe muri Uganda

Umuhanzi the Ben umaze kwamamara mu Rwanda ndetse no muri Africa y’iburasirazuba yatunguwe n’akabari gaciriritse kamwitiriwe mu gihugu cya Uganda.

Urebye ku ifoto igaragaza aka kabari ubona ari inzu iciriritse cyane iriho icyapa cyamamaza aka kabari cyanditseho ko kitwa The Ben ndetse kakaba karimo n’amacumbi .

The Ben abicishije k’urukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira ifoto y’akabari kamwitiriwe avuga ko gaherereye muri Uganda ahitwa Mbarara.Yagize ati:”Ibi birandenze nukuri,Inshuti yanjye yari irimo igenda mu gace ka Mbarara muri Uganda ihita Nyoherereza iyi foto”.

The Ben kuba yakundwa muri Uganda kugeza ubwo yakwitirirwa ahantu hatandukanye bifitanye isano nuko yakunze kuhakorera ibitaramo cyane bikoyongeraho no kuba indirimbo ze zicurangwa cyane muri iki gihugu.

Mu mwaka ushize yagombaga gukorera igitaramo muri Uganda kiswe ’30 Billion’ yari afite I Kampala,igitaramo yari guhuriramo n’ Umunyanijeriya Davido gusa birangira atakitabiriye aho yavuze ko afite gahunda nyinshi.

Abikishije kuri Instagram The Ben yatangajwe niyi Bar

@igicumbinews.co.rw